Mu gihe ibitero ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zihanganye n’abarwanyi ba M23 hafi y’imipaka y’u Rwanda na Uganda, umuyobozi w’uyu mutwe Gen Sultan Makenga yongeye kwigaragaza yambaye umwambaro wa Gisirikare.
Gen Makenga yabaye umugaba mukuru wa M23 nyuma yaho abagiye bamubanziriza nka Gen Laurent Nkunda afatiwe agafungirwa mu Rwanda na Gen Bosco Ntaganda agafatwa agashyikirizwa urukiko mpuzamanga mpanabyaha ICC.
Gen Makenga, kenshi hagiye humvikana amakuru amubika, abandi bakavuga ko kumubika kwe ari umugambi wabaga wapanzwe kugirango umunsi M23 yatsindwa atazigera akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga cyane ko byaba bizwi ko yapfuye.
Mu mafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaza Gen Makenga mu mwambaro wa Gisirikare , afite inkoni ijya kumera nk’imbago. Ntibizwi neza niba Sultan Makenga yaba afite imvune, cyangwa ari inkoni asanzwe yitwaza nkuko yakunze kubigaragaza ko akunda kugendana inkoni. (Carisoprodol) (www.stellardental.my)
M23,Gen Makenga abereye umuyobozi ku munsi w’ejo kuwa Gatatu yatangaje ko yatsinze ingabo za Congo Kinshasa(FARDC ) zari zifashishije abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23 biri i Tshanzu.
Major Willy Ngoma ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa BBC , yemeje ko Gen Makenga ariwe Mugaba mukuru w’Ingabo za Armes Revolutionaire Congolaise zahoze zitwa M 23.