Mu gihe hamaze iminsi hari agahenge mu mirwano yari ihanganishije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa M23 , Gen Sultan Makenga Umugaba mukuru w’uyu mutwe yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu ifoto atanga amabwiriza ku cyombo yicaye mu giti.
Muri iyi foto ikomeje guhererekanwa cyane n’abakoresha urubuga rwa Facebook, Sultan Makenga agaragara yicanye mu gishyitsi kiri mu gashyamba bigaragara ko ari mu misozi. Arimo avugira ku cyombo cya gisirikare.
Ntibizwi neza igihe iyi foto yafatiwe, gusa bigaragara ko hashize iminsi itari mike ifashwe.
Umutwe wa M23 uzwiho kuba ari umutwe wagiye uhangana n’igisirikare cy’igihugu. Ukunze kugaba ibitero uturutse mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’iguhugu, hafi n’imipaka y’u Rwanda na Uganda. Uyu mutwe kandi ni kenshi FARDC ishinja ibihugu bya Uganda n’u Rwanda kuwutera inkunga.
Ni umutwe uzwiho kugenda uhindura amazina. Watangiye witwa CNDP, icyo gihe ukaba warayoborwaga na Gen Laurent Nkunda kuri ubu ufungiye i Kigali. Nyuma y’uko Nkunda afunzwe, Uyu mutwe wayobowe na Bosco Ntaganda uherutse gukatirwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC).
Nyuma yahoo gato uyu mutwe waje kuzamura mu ntera Col Sultan Makenga agirwa General , kuri ubu akaba ari nawe uyoboye abarwanyi ba Armes Revolutionnaire Congolaise (ARC). Gen Makenga kandi ni umwe mu bari abayobozi ba M23 mu mwaka 2013, ubwo yafataga umujyi wa Goma.
Kuwa 12 Mata 2022, Binyunze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma , bemeje ko bahagaritse imirwano n’ingabo z’igihugu mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro by’amahoro bihuje impande zombi.