Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana amafoto ya Gen Edouard Kalekezi Kayihura uzwi nka Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda yambaye umwambaro w’abanyamategeko bunganira abandi mu nkiko (abavoka).
Gen Kale Kayihura ubusanzwe avuka i Kisoro mu karere gahana imbibi n’u Rwanda. Usibye kuba ari Umusirikare mu ngabo za Uganda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko. (https://ctlsites.uga.edu)
Gen Kale Kayihura yize mu makaminuza atandukanye , nka Maxwell Aiforce Base, Makerere Univsersity na London School of Economics ari naho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko(Masters in Low).
Gen Kale Kayihura yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cya Uganda. Yanabaye kandi umuyobozi wa Polisi ya Uganda kuva mu mwaka 2005 kugeza muri Werurwe 2018, aho yambuwe izi nshingano agasimbuzwa IGP Martin Okoth Ochola.
Gen Kale Kayihura ni umwe mu bagizweho ingaruka n’agatotsi kaje mu mubano w’u Rwanda na Uganda, cyane ko ari umwe mu banya Uganda bavuga ururimi ryumvikana nk’ikinyarwanda(Igifumbira), bakunze kwibasirwa bashinjwa gukorana na Guverinoma y’u Rwanda.
Gen Kale Kayihura yigeze yafunzwe ibyumweru 3 akorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na Ruswa bivugwa ko yakoze akiri umuyobozi wa Polisi ya Uganda,gusa iki gihe benshi mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda , batangaje ko yafunzwe bigamije kumwikiza nyuma yo gukekako ashobora kuba yakoreshwa n’u Rwanda cyane ko muri iyo minsi ibihugu byombi byarebanaga ayingwe,
Mu mwaka 2020 ubwo Perezida Museveni yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kisoro ari naho Kale Kayihura avuka, Abayoboke b’ishyaka rye muri Kisoro barangajwe imbere n’umuyobozi wako Bizimana, batakambiye Perezida Museveni bamusaba kubabarira Kale Kayihura wari ugikurikiranwa n’inkiko ku byaha bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’imari ya Leta. Ibi byaha byose byavugwaga ko yabikoze akiri umuyobozi wa Polisi ya Uganda. (bdconstruction.com)
Icyo gihe Museveni yabasubije ko azabiganiriza abayobozi bakuru mu ishyaka NRM ( NRM Cadres) akazabaha igisubizo bidatinze.
Muri iki gihe, Gen Kayihura amaze nta nshingano za Leta akora, byatumye ahita atangira umwuga wo kunganira abantu mu mategeko cyane ko ari nabyo waminijemo muri Kaminuza ya London Mu bwongereza.