Tariki ya 6 Ukuboza 2021 nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zifatiye ibihano mu by’ubukungu umuyobozi w’ubutasi bwa Gisirikare bwa Uganda(CMI) Maj Gen Abel Kandiho aho mubyo ashinjwa harimo gutoteza no gufunga abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Shebuja Perezida Yoweli Museveni.
Kugeza ubu hatangiye icyagereranywa n’intambara y’amagambo hagati y’ibihugu byombi , aho umuvugizi w’ingabo za Uganda UPDF Brig Gen Flavia Byekwaso aherutse kuvuga ko Uganda yatunguwe n’icyemezo cyafatiye uyu musirikare wabo mukuru ukunze kuvugwa ko ari umutoni kuri Perezida Museveni.
Gen Kandiho kuri uyu wa 9 Ukuboza yatangarije ikinyamakuru Commandoonepost.com ko Leta zunze ubumwe za Amerika zishobora kuzisanga mu bihombo biturutse ku bihano yafatiwe , ndetse kubwe asanga kumushinja ibyaha ari kimwe mu makosa Leta zunze ubumwe za Amerika zikoze zishobora kuzicuza.
Yagize ati: “Njye sindi umunyapolitiki, sinshobora kurangazwa n’ibihano nafatiwe bishingiye kuri politiki. Njye ndi umusirikare inshingano zanjye ni ukurinda igihugu cyanjye, nshishikajwe n’akazi kanjye kuko ibyahungabanya umutekano wa Uganda mu karere ni byinshi, ntabwo nshobora kurangazwa n’ibyo byiswe ibihano kuko nta bucuruzi nkorera muri Amerika.”
Gen Kandiho ashinjwa kubangamira no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, nkaho yavuzwe kenshhi mu gutanga amabwiriza yo gufunga no kurasa abigararagambyaga ku ruhande rwa Robert Kyagulanyi mu mvururu zajurikiye amatora yo muri Mutarama uyu mwaka.
Gen Abel Kandiho yinjiye mu gisirikare cya NRA afite imyaka 17, mu kazi ke bivugwa ko yaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa, binagaragazwa n’uko mu mwaka yinjiriyeho mu gisirikare yahise ahabwa ipeti rya Su Liyetona, kuva ubwo akomeza kugenda azamuka ,mu ntera kugeza ubu akaba afite ipeti rya Major General mu ngabo za Uganda.
Gen Abel Kandiho akunze kuvugwa mu bikorwa bibangamira umutekano w’Abanyarwanda baba muri Uganda aho urwego ayobora rubafunga rukanabica urubozo rubashinja kunekera u Rwanda.