Umupolisi muri Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko amaze amezi arenga 3 atazi umushahara bityo no kubona icyo arya bimubereye ingume, yazamuye amarangamutima ya benshi.
Uyu mupolisi bigaragara ko imyambaro y’akazi yamusaziyeho, avuga ko akorera inshingano ze za Gipolisi muri Teritwari ya Shabunda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mupolisi avuga ko akora amasaha 24 ku yandi ariko yatunguwe no kumva ko umudepite mu gihugu cye, ahembwa ibihumbi 21 by’amadorali mu gihe we n’intica ntikize yemererwa atayihererwa igihe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye bagiye batangaza imbamutima zabo kuri iyi Foto yashyizwe hanze n’urubuga rwa Twitter rwa Goma 24.
Uwitwa Sir James Gath yagize ati:”Ubwo baraje bavuge ngo nabyo ni u Rwanda”
Uwitwa Tatu Kalonji we yagize ati:”Birababaje kubona mu gihugu cyacu, umupolisi uri mu kazi adashobora no kubona impuzankano, naho Perezida na Guverinoma ye birirwa mu biruhuko za Dubai na Marbella”
Umunyapolitiki Martin Fayulu aherutse gushyira ahagaragara ibyo yise ruswa yamunze ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, aho yagaragaje ko umudepite wa RD Congo ahembwa ibihumbi 21 by’Amadorali ya Amerika.