Guhera mu mpera z’Ugushyingo 2021 ingabo za Uganda ziri ku butaka bwa DR Congo mu bikorwa bya Gisirikare byiswe “Shujaa Operation”.
Muri ibi bikorwa nk’uko byatangajwe na Brig Gen Flavia Byekwaso na Maj Gen Leon Richard Kasongo , abavugizi b’ingabo z’ibihugu byombi,ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo bahanganye n’inyeshyamba za ADF zigendera ku mahame akaze ya Islam.
Binavugwa ko kandi ingabo za Uganda zageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’itariki yatangajwe,kugirango zicunge umutekano w’ibikorwa byo kubaka imihanda ya Kaburimbo ihuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, isoko rigari ryatsindiwe na Guverinoma ya Uganda nk’umwe mu myanzuro y’amasezeramo abakuru b’ibihugu byombi basinye ubwo baheruka kubonanira Goma.
Iminda izubakwa mu izahuza Ruchuru, Bunagana -Goma.
Kuri uyu wa Mbere nibwo abasirikare ba Uganda bagize umutwe udasanzwe w’ingabo zaje kurwanya ADF bagaragaye barinze umutekano w’ikibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage baganiriye na bimwe mu bitangazamakuru byandikirwa muri iki gihugu bagiye bagaragaza impungenge batewe n’ibi bikorwa, aho bamwe batatinye kugaragaza ko habayemo kurengera mu gihe abandi bavuga ko iki kibuga mpuzamahanga cy’indege cyaba cyashimuswe n’izi ngabo za Uganda.
Kugeza ubu Ingabo za Uganda n’iza Repubulika ya Kongo ntiziragira icyo zitangaza.