Ingabo z’u Rwanda(RDF) zimaze iminsi itatu mu myitozo zihuriyemo n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) iri kubera mu gace ka Isiolo muri Kenya , ariko hari n’indi ibera mu Rwanda,Djibouti, , Somalia na Uganda.
imyitozo izwi nka “JA23”(Justified Accord 23) , ihuza ishami ry’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), n’ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n’abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.
Intego y’iyi myitozo, ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.
Biteganyijwe ko iyi miyitozo izamara iminsi 11 kuko yatangiye kuwa 13 Gashyantare ikazarangira kuwa 24 Gashyantare 2023 .
Ubutumwa RDF yanyujije k’urubuga rwayo rwaTwitter, buvuga ko u Rwanda rwakiriye abasirikare b’abaganga bagera ku 150 barimo 126 b’Abanyarwanda na 24 bo muri Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ingabo z’u Rwanda kandi zohereje irindi tsinda ry’abasirikare 44 muri Kenya.