Kuwa Gatatndatu w’Icyumweru gishize, tariki ya 24 Nzeri 2022, inyeshyamba za CODECO zateguye umukino wa Gicuti n’urubyiruko rwo mu gace ka Kobu kari hafi y’ikigo cya Gisirikare cya FARDC, ikibuga kirindwa n’inyeshyamba z’uyu mutwe FARDC ntihagira ikintu ikora.
Amakuru yizewe ava muri ako gace , avuga ko ikibuga cya Kobu kiri mu birometero 2 uvuye mu gasanteri ka Haut Uele, hasanzwe hari ikigo cya Gisirikare cya FARDC.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo izi nyeshyamba zakoze , bisa no gusuzugura mu buryo bweruye ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no kuzereka ko ntacyo zimaze, mu gihe imitwe y’inyeshyamba yikorera ibyo ishaka.
Agace ka Kobu, kari muri Gurupoma ya Haut Uele, muri teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, ni kamwe mu dukunda kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba za CODECO.
Mu Mpera z’Umwaka 2021, igice kinini cya Haut Uele harimo n’agace ka Kobo cyagenzurwaga n’umutwe wa CODECO.
Tariki ya 7 Nzeri 2021, nibwo Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Ituri, Lt Col Jules Ngongo, yemeje ko ibice byose byari mu maboko ya CODECO bamaze kubyisubiza.