Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma yashyize hanze ifoto igaragaza ibiro arimo gukoreramo mu mujyi wa Bunagana.
Iyi foto irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Major Willy Ngoma yicaye imbere y’inzu iteye irangi rw’umweru akikijwe n’abarinzi be bagera kuri bane. Ni inyubako iri hafi y’umupaka wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda
M 23 yafashe umujyi wa Bunagana kuwa 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikomeye yagiye iyihanganisha n’ingabo za FARDC.
M23 ikimara gufata umujyi wa Bunagana, FARDC ibinyujije ku muvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen de Bgd Ekenge Sylvain yemeje ko atari M23 yafashe umujyi wa Bunagana ahubwo avuga ko ari ingabo z’u Rwanda zawufashe.
Ibiro by’umuvugizi wa M23 bije bikurukira ibindi bikorwa uyu mutwe ukomeje kugeraho, harimo nko kuba usigaye ufite impuzankano iwuranga n’ibindi.
Kugeza ubu amakuru agezweho ku rugamba ruhanganishije M23 na FARDC ni uko uyu mutwe wamaze gushinga ibirindiro mu duce tuzengurutse umujyi wa Rutshuru ari nawo urimo ibiro bya Teritwari ya Rutshuru.