Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kuva mu bice wari warigaruriye, Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma yagaragaye ari mu muhanda, agaragaza ko bari kuva muri ibi bice bemye izuba riva.
Kuva mu cyumweru gishize, M23 yakomeje kurekura bimwe mu bice yigaruriye, bikagenda bisigaramo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 31 Werurwe 2023, uyu mutwe wakoze igikorwa gitunguranye, urekura umujyi wa Bunagana wari ibirindiro bikuru bya M23.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma yavuze ko nubwo uyu mutwe ukomeje kubahiriza ibyo wasabwe, ariko ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo Kinshasam ho bakomeje kugenda biguruntege, ndetse ko nta n’icyo bari gukora.
Umuvugizi wa M23 wagaragaye muri iyi foto, ari mu muhanda arinzwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23, yari aherutse no kugaragara ari kumwe n’umusirikare wa Uganda mu bayoboye abaherutse kwinjira muri Uganda, ari na bo bari kugenzura umujyi wa Bunagana.
RWANDATRIBUNE.COM