Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje guhererekanwa amashusho ya Majoro Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23, arimo guhaha ibiribwa mu gasoko ko mu gace bigaragara ko kari mu tugenzurwa n’uyu mutwe.
Major Willy Ngoma ugaragara mu mwambaro wa Gisivili, agaragara aherekejwe n’umwe mu basirikare bamurinda agura imboga (Amashu) nyuma akazihereza umwe mu basirikare baba bari kumwe, mbere y’uko binjira mu modoka yirabura baba bajemo.
Mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mashusho, abenshi bagiye bashimira bikomeye uburyo abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje gugaragariza abaturage kubisanzuraho cyane ko ngo ari:”abana bamaze kugera mu rugo”
Uwitwa Kwitonda Alphonse yagize ati:” Aba bahungu ni abasirimu cyane kbs a, Imana ikomeze ibakomeze”
Mu gihe mugenzi we witwa Ganza we agira ati:” Bitari kera abaturage baraza kumenya itandukaniro riri hagati yabo babeshyera ngo ni Ibyihebe (terrorists) n”ingabo za leta zihohotera abo zakabaye zirinda.”
Uwitwa Dusenge Nkusi we, ati:”Iyo biba abasirikare ba FARDC bari kurasa isoko ryose bagakwira imishwaro, agatwara ibyo ashatse.Ariko M23/ARC ni abanyamwuga bikomeye. Ikikubwira igisirikare”
M23 ikomeje imirwano na FARDC mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru,by’umwihariko muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
M23 irimo kurwanira mu marembo y’umujyi wa Goma , aho iheruka kwigarurira Gurupoma ya Kibumba iri mu birometero 15 ujya mu mujyi wa Goma.
Mwiriwe, ndimo kureba ukuntu Majoro @WillyNGOMA wa @M23_ARC arimo guhaha imboga zo kurisha ubugari?@BenitaNtumba @PatrickMuyaya pic.twitter.com/OhX4JM0Sme
— SHYAKA Vedaste (@Dr_Shyaka) November 17, 2022