Guhera mu Ntangiriro z’Ukuboza 2021, i Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyapfo harimo kubera intambara ihanganishije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe y’ubwirinzi y’Abanyamulenge byatumye abatuye aka gace bose bakaza ubwirinzi.
Ubusanzwe Abanyamulenge bavuga ko ubwicanyi bakorerwa n’abaturanyi babo bo mu bwoko bw’aba-Abafuliiru n’aba Bembe bukwiye gufatwa nka Jenoside. Ibi bakanabihuza no kuba iyi mitwe ibahiga igenda yihuza n’iy’abanyamaganga nka Red Tabara, FLN n’indi ikorera muri ako gace nyamara ingabo z’igihugu ntizigire icyo zibikoraho.
Imitwe y’ubwirinzi y’Abanyamulenge nka Twirwaneho (iyoborwa na Col Rukunda Michael Alias Makanika) na Ngumino iyoborwa na Col Nyamusaraba) iherutse guhuza imbaraga igaba igitero simusiga ku birindiro by’ingabo za Congo Kinshasa(FARDC)ahitwa Chakira na Kamombo muri Teritwari ya Fizi ,ni ibitero byaguyemo umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel.
Intandaro yo gufata imbunda ku Banyamulenge, ni ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa n’aba Mai Mai birimo kubica, kubanyaga inka zabo n’indi bitandukanye.
Abanyamulenge kandi bashinja Guverinoma ya Kongo Kinshasa kubatererana muri ayo makuba banyuramo umunsi ku munsi. Ibi byanatumye , abasirikare bakuru bavuka i Mulenge , nka Col Makanika, Col Sematama na Col Nyamusaraba batoroka igisirikare baza guha imbaraga imitwe y’ubwirinzi bw’ubwoko bwabo.
Ese Imitwe y’ubwirinzi bw’abanyamulenge ifatwa nk’inyeshyamba?
Imitwe y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge ifatwa na Guverinoma ya Kongo Kinshasa nk’indi mitwe yose yitwara gisirikare ihungabanya umutekano mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Congo. Raporo ikorwa n’ikigo KST(Kivu Security Barometer) yo mu mwaka 2021 nayo yashyize iyi mitwe y’Abanyamulenge ku rutonde rw’imitwe irenga 120 yitwara gisirikare ihungabanya umutekano wa Congo Kinshasa.
Abanyamulenge bifuza iki?
Abanyamulenge kenshi bahohoterwa n’abo mu bwoko bw’aba Bembe n’aba Fuliiru baturanye bukunze kubita ko ari Abanyarwanda baba ku butaka bwa Congo. Ubu bwoko kandi bushinja Abanyamulenge gushaka kubagira abacakara ku butaka bwabo kavukire. Abanyamulenge bo baharanira ko bagomba kuba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batekanye kandi bafatwa kimwe n’abandi benegihugu bose b’abakongomani.