Munkankiko Sylivie usanzwe wiyita Mukankiko w’Umutabazi, nyuma yo kuba yaremeje ko ashyigikiye umutwe Rwanda People Liberation Army(RPLA) uvuga ko witeguye kurwanya Leta y’u Rwanda ngo ubu yiteguye no kuwubera umurwanyi ukomeye uzakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ishingwa ry’uyu mutwe ntirivugwaho rumwe cyane cyane ko RPLA Abacengeri yashinzwe n’abarwanyi bahoze muri FDLR,FLN ndetse na bamwe mu bahoze muri Guverinoma ya Padiri Nahimana ivuga ko ikorera mu buhungiro ,benshi bakaba barasize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwa 1994 mu Rwanda.
Mukankiko nk’umwe mu bakorera ubukangurambaga uyu mutwe , yatangaje ko nawe yafashe icyemezo cyo kuva i Burayi akaza mu mashyamba ya Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu mutwe washingiwe, mu rwego rwo kuwuba hafi ndetse nawe ubwe akaba yiteguye gufata imbunda akarwana nk’umusirikare wawo.
Mukankiko Slyvie yahoze muri Guverinma ya Nahima Thomas, gusa aza kuyivamo nyuma yo kwemeza ko Padiri Nahimana ari Umutubuzi, wirirwa abeshya abiyita impunzi z’Abanyarwanda agamije kubacuza utwabo no kubahoza mu bwoba budashira abereka ko Guverinoma y’u Rwanda ari mbi.
Ikindi ni uko Mukankiko ari umwe mu babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho, mu biganira bica ku muyoboro we wa Youtube, yumvikana kenshi acuranga indirimbo za Bikindi Simoni zikangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana. Intambara zimena amaraso menshi y’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,nta na rimwe azivangamo.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Ndetse ikadusaba “gukunda abanzi bazu”.Nabyo bisome muli Matayo 5,umurongo wa 44.Abumvira amahame y’Imana,nibo izashyira mu bwami bwayo.
Uyu mugore afite ikibazo cyo mu mutwe, kandi yagitewe n’u rwango afitiye leta y’u Rwanda.
Arakaza neza natwe turahari turamwiteguye! Ikibazo nuko numvise ko azajya mumashyamba ya Congo ahoho ntakibazo naringizengo araza mu Rwanda. Naho ahongaho muri Congo ntakibazo namba azasanga bagenzi bahamaze 28yrs nabo bari bafite initekerezo nkibye ariko bikaba byarababereye impfabusa!
Another candidate yo death
No wonder you have been cursed you are sentenced to suffering
None salute ya ziriya ngegera agiyemo bayikoresha imoso?ariko n’ubundi ni tête gauche
Karibu mushiki wacu, gusa nuko ubanawe wishakira amaramuko naho ubundi wikiniraga ubwawe urabizi ntako abo bafande nawe batakoze ngo badusubize mwicurabundi kuba muri ARIR niba ariko byandikwa simbizi (sinkabimenya) Force combatente abacunguzi na FDLR yanone ubwo Rudi urunana , FPP abajyarugamba nazindi mpesire (bisome uko) zinkoramaraso zitandukanye nawe ubwawe Uzi. ibyo byose ubikora wirengagije ko iwacu tutagikeneye amahomvu nkayo nokwishongora kubanya Rwanda nawe urabazi ko aramaco yinda yawe. nigute wakuraho ubutegetsi bw’ uRwanda ukabanza Congo? nuko wabonye ko abakubanjirije bahiriwe nurugendo shishikara ark ntibazatinda kumenya ibinyoma byanyu harya nugukuraho gusa ntano kubaka mukeneye? ngwino tuzagucura bufuni nabuhoro ntasasu ruvuze dore komwize intumva reka mpe nabandi umwanya bashime cg banenge gusa shyiramo agatege nakubwiriki
Nibyiza ubwo agiye Congo kuko aje muRwanda ntanubwo twamumenya rwose ariko congo ahafite ishuti nabavandimwe bahuje imyumvire nukugerayo yisanga
Mukuri nonese urabona yakoresheje imoso cg niwowe Tete gauche?umuntu utazi indyo n’imiso ugatinyuka ugahomvomvwa gutyo!?