Ku munsi wa Mbere , nyuma yaho M23 ihagarikiye imirwano na FARDC, Majoro Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 mu bya gisirikare yagaragaye yishimanye n’abaturage mu mujyi wa Bunagana aho yari yasuye ibitaro byaho.
Mu mashusho y’amasagonda 33 akomeje gukwirakwira ku mbuga noranyambaga, Majoro Willy Ngoma agaragara ateruye uruhunja bigaragara ko rumaze iminsi mike ruvutse ubwo yari mu busitani by’Ibitaro bya Bunagana yari yasuye.
Ni nyuma y’aho kuwa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano n’Ingabo za Leta mu rwego rwo guha umwanya inzira y’Ibiganiro nk’uko bari babisabwe n’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yeteraniye i Luanda muri Angola.
Iyi nama yari yahaye M23 amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwose yafashe no guhagarika imirwano mu gihe hategurwa ibiganiro biyihuza na Leta ya RD Congo.
Cyakora M23 n’ubwo yatangaje ko yahagaritse imirwano, yanze umwanzuro wo kuva mu bice yafashe cyane ko ariyo icungira abaturage umutekano ivuga ibyo biganiro byaba bakiri muri ibi bice bagenzura.
Contrairement au criminels FARDC&FDLR, L'armée du M23 ne tue pas, ne vole pas.les civiles se sentent en sécurité avec eux mais @PatrickMuyaya le Tchaku de @fatshi13 les appels Terroriste, nous ne sommes pas des terroristes mais des révolutionnaires. Ici willy Ngoma à la Maternité pic.twitter.com/8igPMAZuqd
— Goma24 (@goma24news) November 27, 2022
waoh bagira ubumuntu disi aba m23
ariko se buriya bariya bashyizwe mumashusho ntibabashyize mukaga koko Imana ibahe uburinzi bwayo
Bagira ubumuntu nyine.Erega akenshi abantu banyoye amata,bakarya ibinyampeke( ibigori,amasaka,…) ntabwo bamera nkabarya imbeba,ibinyabwoya,imiserebanya…ntanubwo aba bombi bafata imyanzuro kimwe.Niyo mpamvu kurwana n’umuntu utagira gukadiriya biroroha cyane ko ibyo m23 byumvikana.