Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu bakomeje gutangarira ifoto ya Madame wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyekuru yambaye umwambaro wanditseho M23.
Muri iyi foto ,Madame Nyekuru agaragara yambaye umupira ufite ibara ry’Icyatsi cya Gisirikare, bijya gusa n’imyambaro M23 isanzwe yambara ndetse abakoresheje imbuga nkoranyambaga benshi bakemeza ko ashobora kuba ari umufana ukomeye w’Uyu mutwe wazengereje igisirikare Umugabo we abereye Umugaba w’Ikirenga.
Cyakora ntihigeze hamenyekana impamvu ya nyayo yatumye Denise Nyekuru yashyize hanze iyi foto isa n’iyatumye abantu benshi bamwibazaho.
Kugeza ubu M23 iragenzura igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru by’umwiharimko muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
M23 Imaze iminsi 5 ihagaritse imirwano mu rwego rwo guha umwanya inzira z’ibiganiro bya Nairobo bihuza Guverinoma ya Kinshasa n’abahagarariye imitwe y’inyeshyamba yiganjemo ikorera mu burasirazuba bwa RD Congo.
Nubwo M23 yahagaritse intambara ariko, mu biganiro bya Nairobo byabaye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022 ntiyigeze ibitumirwamo.
Ibi ndabona ari ukubeshya ari photo shop z’imbuga nkoranyambaga
Nanjye ntyo
wapi iyi si photoshop habe nagato nayisuzumye neza ni original erega mumenyeko no mugikari kwa chici bitifashe neza
Ye? You are sure? Kandi Tshisekedi nge ndamubona mu mazi abira!