Guhera mu mpera z’icyumweru dusoje ku mbuga nkoranyambagahakomeje gukwirakwira ifoto y’umwe mu barwanyi y’umutwe wa Twirwaneho wakoze ubukwe akifotozanya n’abarwanyi bagenzi be.
Twirwaneho ni umutwe w’Ubwirinzi ugizwe n’urubyiruko rw’Abanyamulenge. Uyu mutwe ufite intego yo kurengera abo muri ubu bwoko bavuga ko bakorerwa ibyagereranywa na Jenoside bikozwe n’imitwe y’Aba Mai Mai bo mu bwoko bw’Aba Bembe n’Abafuliiru basanzwe badacana uwaka.
Uko iminsi igenda ishira indi igataha uyu mutwe wa Twirwaneho ukomeje kugenda usa n’ugwiza amaboko, ahanini biturutse ku basirikare bawugize bahoze mu ngabo za Congo FARDC. Muri abo ku isonga haza Col Rukunda Michael uzwi nka Col Makanika, Col Sematama Charles, Col Joseph Rushimisha uzwi nka Mitabu na Col Nsengiyumva.
Uyu mutwe kandi ukorana bya hafi n’undi mutwe w’Abanyamulenge witwa Gumino uyoborwa na Col Nyamusara.
Mu minsi yashize iyi mitwe y’abanyamulenge yigeze kuvugwaho gukorana n’ingabo z’u Burundi bahiga bukware abarwanyi ba RED Tabara bavugwagaho kwifatanya n’aba Mai Mai ,aho bagabaga ibitero bagasahura inka z’Abanyamulenge.
Abakoresha imbuga nkoranyamnbaga biganjemo abanyamulenge bashinmye ubutwari uyu murwango w’uyu murwanyi wakoze , aho abavuga ko ari akarorero bigombakubera abandi urugero ndetse no kumomera ku rugamba batangiye rwo kurinda ubwoko bwaho ubwicanyi bukorerwa.
Ntabwo ari abarwanyi gusa babwitabiriye nkuko mubivuze mu mutwe wiyi nkuru, ahubwo bwitabiriwe nabantu bingeri zitandukanye. Iyi foto mushizeho ni imwe muri nyinshi zafashwe!