Mu gihe igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gihanganye mu rugamba rw’amasasu n’abarwanyi ba M23,umusirikare wa FARDC yagaragaye yakwepye urugamba yiryamiye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutangarira ukuntu Umusirikare uri ku rugamba , ashobora gusinzira mu gihe amasasu aba avugira hafi y’aho ari.
Uyu musirikare bigaragaraga ko ageze mu za bukuru, yafotowe aryamye ahantu yabanje gusasa neza mu guce bigaragara ko arimu ishyamba. Abenshi mu babonye iyi foto bakomeje gusa n’abatebya bakemeza ko uyu musirikare yari aguye agacuho kubera kwiruka ahunga M23, yagera ahatuje agahitamo kwisinzirira. (Ativan)
Urugamba ruhanganishije M23 na FARDC rwongeye kubura kuwa 20 Ukwakira 2022, ubwo FARDC yagabaga igitero ku birindiro bya M23. Imirwano yaje gukara, ndetse birangira M23 yigaruriye agace ka Ntamugenga gafatwa nk’ihuzanzira ry’umujyi wa Rutshuru n’Umujyi wa Goma wo muri Teritwari ya Nyiragongo.
Kugeza ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC irakomeje , ndetse kuri uyu wa Kane, byemejwe ko M23 imaze kwigarurira urugomero rwa Virunga, rutanga 70% by’umuriro ucanira intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ariko abantu nkaba kuki M23 itabafata mateka ikaberekana ko byanayifasha gushyira igitutu kuri leta ya RDC kugirango mwuhabwe ibyo mwemerewe. M23, ntabwo kurwana ari ukurasa gusa, mushyire imbere gufata mateka dore baba basinziriye. Bizabafasha cyane.
Aho bigeze kanyama zinteye imbabazi gusa nazigira inamo yo kwiyunga na m23 kuko ntayandi mahitamo
Hhhhhh! aho akangukira arikomerezanya n’abafashe aho ari( M23), Namwe mundebere koko umusaza nk’uyu utagifite agatege, ukongeraho kujya kurugamba atariye, atahawe ibikenewe byose, barangize ngo najye guhangana n’abasore b’imigirigiri ba lion de SARAMBWE!
M23 yakagombye gufata Album y’ibikorwa bya FARDC biyisebya cyane cyane nk’ibi birimo gusinzirira Ku rugamba, Kurwanira mu kabare, kugenda bandika 8 mu muhanda basinze, kurwana n’abasivili, kwiba ingurube, kwiba inkoko