Ifoto y’umusirikare wa Ghana ufite ibigango bidasanzwe yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho, abenshi batangariye ingano ye, abandi bashima ko ibigango afite bishobora kumuha ubudahangarwa mu kazi ke ko gucunga umutekano.
Uyu musirikare w’ibigango bidasanzwe yitwa Raymond Kwaku, kubera uko agaragara mu mwenda w’ingabo z’igihugu cya Ghana , byatumye abenshi bemeza ko ariwe musirikare w’ibigango kurusha abandi basirikare bose bo muri Afurika.
Raymond Kwaku ubusanzwe afite ipeti rya Sergeant mu ngabo za Ghana , avuka mu gace ka Ashanti muri icyo gihugu.
Abakoresha imbuga nkoranyamabaga zirimo Facebook bagiye bagaruka ku bigango by’uyu musirikare .Uwitwa Anis Emris Lankoane yagize ati” Njye mbona barakoze ikosa kumwinjiza mu gisirikare, bakabaye barashatse abasore b’imibiri mito, kuko uyu hari zimwe muri Misiyo z’igisirikare atashobora”
Uwitwa Nedoumbayel Dre we yavuze ko “ Ibigango bidakwiye gukanga abantu cyane ko we asanga mu gace ka Saher hari abasirikare bato bato ariko bafite umutima ukomeye uruta uw’uyu musirikare w’ibigango”
Ibi aba bavuga ariko bihabanye n’ibyo uwitwa Ahmad Adoum , we wagize ati” Kubona abasirikare b’ibigango gutya usanga ari mbarwa gusa njye ndamutse ndubahitamo nahitamo nk’aba abafite imbaraga nyinshi”