Ifoto y’Umugore w’indwanyi ubarizwa muri Twirwaneho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo muri Congo Kinshasa
Amakuru yiriwe azenguruka ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Congo Kinshasa,n’ifoto y’umutegarugori wo mu gace ka Bijombo muri Commune ya Minembwe,mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo wagaragaye akaboko kamwe kari konsa umwana akandi gafite imbunda ya Karacinikove mu ntoki.
Umunyamakuru Steve Wembi wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati :biratangaje kandi birababaje.
Agace ka Minembwe muri iki gihe gasa naho kamaze kugotwa n’ingabo z’uBurundi FDNB zikaba ziri kumwe n’abarwanyi ba Mai Mai na CNRD/FLN, izi ngabo z’u Burundi zikaba ziri kumwe n’imitwe y’imbonerakure aho bivugwa ko zaje kurwana n’umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’abaturage bo mu bwoko bw’abanyamurenge.
Mu itangazo riherutse gushyirwaho umukono n’Umuvugizi wa Twirwaneho Bwana Kamasa Ndakize yagaragaje ko abaturage b’iMurenge babangamiwe n’urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burundi muri ako gace, izi ngabo z’u Burundi zikaba zikorana n’undi mutwe w’Abanyamurenge witwa Gumino.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com