Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Col Rukunda Michael uzwi nka Makanika uyobora umwe mu mitwe y’ubwirinzi bw’abanyamulenge(Twirwaneho) arembye bikomeye.
Amakuru avuga ku burwayi bwe yagizwe ibanga rikomeye bitewe n’uko ngo bishobora guha abanzi b’Abanyamulenge urwaho rwo gubagabaho ibitero bikomeye.
Col Makanika yatorotse igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) mu mpera z’umwaka 2019 aho yatangaje ko impamvu yamuteye gutoroka igisirikare cya Leta ari ukugirango ajye kurengera ubwoko bwe bwakorerwaga ubwicanyi n’aba Mai Mai Ingabo z’igihugu na Guverinima bagaterera agati mu ryinyo.
Amakuru kandi ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko imitwe y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge ariyo Gumino na Twirwaneho ikomeje gutakaza abasirikare bayo bakomeye kuva ingabo z’u Burundi zagera muri Kivu y’Epfo. Aho uheruka kuvugwa ko yishwe ari Col Musore bita Rasta waguye mu mirwano yahanganishije inyeshyamba za Mai Mai Yakutumba yihuje na Red Tabara y’Abarundi mu gace ka Bibogobogo.
Imitwe ya Twirwaneho (ya Col Makanika) na Gumino (ya Col Nyamusaraba) ni imitwe igizwe n’insoresore z’Abanyamulenge zivuga ko ziyemeje kurwana ku bwoko bwabo bukomeje gukorerwa ibyo bagereranya na Jenoside bikozwe n’aba Bemba n’Abafulliru basanzwe ara baturanyi babo bibumbiye mu mitwe y’aba Mai Mai.
Iyi mitwe kandi irimo abahoze mu gisirikare cya FARDC bakaza kugiroroka batorokanye n’ibikoresho ari byifashishwa n’izi nsoresore , aho uheruka ari Col Charles Sematama watorotse igisiraikare muri mwaka Werurwe 2021.
Reba Video