Mu kiganiro gisoza inama y’iminsi itatu ku mutekano (National Security Symposium 2023) yaberaga mu Rwanda, umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo uburyo ubutumwa bw’amahoro bukorwa mo bwakagombye guhinduka, bugakorwa kinyamwuga.
Uyu mugaba mu kuru w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko hakenewe amavugurura mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi kuko kubungabunga amahoro bisaba kubanza kuyashaka no kuyagarura aho yahungabanye.
Umugaba mukuru yakomeje avuga ko gusuzuma no gusesengura ahazaza h’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro ari ikiganiro cy’ingirakamaro kuko muri iki gihe kuko umutekano mu bihe biri imbere uri mu rwijiji kubera ibibazo by’iterabwoba n’ibitero by’ikoranabuhanga bivuka buri munsi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko bitumvikana uburyo hashyirwaho ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace runaka katarangwamo amahoro kandi akazi k’ibanze kakabaye gakorwa aho hantu ari ukuhagarura amahoro nyuma akaba ari bwo hashyink’rwaho uburyo bwo kuyabungabunga.
Gen. Kazura atanga urugero rwa MINUAR ubutumwa bw’amahoro bwa LONI bwari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bwatereranye Abanyarwanda icyo gihe kandi ari bwo bari babakeneye cyane kurusha ikindi gihe.
Avuga ko amakosa agenda akorwa mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro ashobora gukosorwa niba koko ubwo butumwa buba bufite intego yo kurinda abaturage kuko ari bo baba bakeneye amahoro.
Yavuze ko ingero z’ibikwiye kuba bikorwa zihari kandi zigenda ziyongera, agatanga urugero ku mikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bya Centrafrique na Mozambique. Nko muri Mozambique Gen. Kazura yagaragaje ko icyo ingabo z’u Rwanda zabanje gukora ari ukugarura umutekano wari warabuze mu ntara ya Cabo Delgado none ubu ibikorwa bihari bikaba ari ibyo kubungabunga uwo mutekano n’amahoro kuko byamaze kugaruka.
National Security Symposium, ni inama ku mutekano itegurwa n’Ishuri rikuri ry’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defense Force Command and Staff College ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, RDF.
Inama y’uyu mwaka ikaba imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre, ikaba yaritabiriwe n’impuguke ndetse n’inararibonye mu by’umutekano ziturutse hirya no hino ku Isi, abashakashatsi n’inzobere mu nzego zitandukanye mu nzego za gisivile n’iza gisirikare mu bihugu bitandukanye no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama iteranye mu gihe mu burasirazuba bwa Congo umutekano wabaye agatereranzamba nka kamwe ka nyina wa Nzamba, bikaba bishobora no kuba intandaro y’umutekano muke mu karere.
Ikibazo si uburyo bakora ubwo butumwa.Ahubwo ikibazo nuko badashobora kuzana amahoro bavuga.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi.