Igihugu cy’ubufaransa cyahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari amaze imyaka ibiri basinyanye n’igihugu cya Ethiopia.
Impamvu y’ihagarikwa ry’aya masezerano ishingiye ku bibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru y’igihugu cya Ethiopiya aho ingabo za Leta zimaze hafi umwaka zihanganye n’inyeshyamba zo muri ako gace zigamije ko kigenga.
Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa yavuze ko aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka 2019 ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga igihugu cya Ethiopia.
Ibyari bikubiye muri ayo masezerano, harimo ko u Bufaransa bwagombaga kujya buhugura igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu mazi.
U Burafansa bwatangaje ko ayo masezerano abaye ahagaritswe kugeza mu gihe kitazwi.
Umubano wa Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia , Abiy Ahmed umaze iminsi utifashe neza n’ibihugu by’i Burayi nyuma ya raporo zitandukanye zagaragaje igisirikare cya Leta cyahonyoye uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Tigray, mu ntambara imaze guhitana benshi, abandi bakaba baravuye mu byabo.
Alice Ingabire Rugira