Umutwe wa M23 watunguye abantu wemeza ko watangiye kureshya abashora imari yabo mu mujyi wa Bunagana umaze amazi atatu ugenzurwa n’uyu mutwe.
Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma avuga ko, batangiye gukora uko bashoboye ngo bashaka abashora imari muri aka gace bafashe, ndetse ngo ibibazo by’umusoro ntibikwiye gukanga ushaka kuhashora imari kuko azajya agabanyirizwa.
M23 kandi isobanura ko izajya yakira abashoramari bose, inavuga ko amafaranga yose umuntu yishyuramo mu bice igenzura yemewe, aho bivugwa ko ifaranga ry’u Rwanda n’Amashilingi ya Uganda ariyo arimo gukoreshwa cyane mu bice byinshi igenzura.
Majoro Ngoma kandi avuga ko bamaze gushyiraho inzego zisoresha zimaze kumenyera, ndetse ngo biyemeje no gukuraho ibyitwaga komisiyo ku musoro ya 20% yakwaga n’igisirikare cya leta (FARDC) ku bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Bunagana.
Umujyi wa Bunagana wagiye mu maboko ya M23 kuwa 13 Kamena 2022, nyuma yo kuwambura ingabo za Leta mu mirwano y’iminsi itatu yabahanganishije.
Hari abavuga ko ibyo M23 irimo gukora, itagamije gukora ubucuruzi ahubwo nk’ikimenyetso kigaragariza amahanga ko yasuzuguye ingabo za Leta bahanganye ku buryo umujyi wa Bunagana watangiye kwita igihugu mu kindi.