Umutwe wa M23 ukomeje kwitwara nk’igisirikare cy’umwuga ku buryo kuwugereranya n’indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo kwaba ari nko kugeranya mugiga n’ibicurane!
Ibi byatangiye kwigaragaza, mu bitero bya vuba aha, umutwe wagabye ku ngabo za FARDC muri Teritwari ya Rutshuru ndetse ukabasha kwambura ingabo za Leta ya DR Congo tumwe mu duce tugize iyo teritwari nka Cyanzu,Runyoni ,umujyi wa Bunagana n’ahandi kugeza ubu akaba ari M23 ihagenzura .
Imirwanire ya M23 n’imyitwarire y’abarwanyi bayo yatumye Leta ya DR Congo n’imiryango mpuzamahanga n’abasenguzi mu by’intambara, batangira kugira amakenga no gushidikanya ku bushobozi bwa M23 bavuga ko witwara neza neza nk’igisirikare cy’umwuga kimeze nk’ibindi bisirikare bisanzwe bifite ibikoresho bihambaye.
Kuwa 30 Kamena 2022 Bintou Keita Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ( ONU) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko umutwe w’inyeshyamba za M23 ,urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare cy’umwuga gisanzwe ndetse kinafite ibikoresho bihambaye”.
Mu ijambo yavugiye mu kanama k’Umutekano ka ONU ku wa Gatatu, Bintou Keita yavuze ko ibyo byigaragaza mu bitero M23 igaba harimo kurasa mu ntera ndende n’intoya yifashishije intwaro za rutura kandi zihamya ku ntego , zishobora no guhanura indege ntoya zirimo za Kajugujugu maze yanzura avuga ko, ibi bigaragaza ubushobozi bwa M23 mu ntambara yatangije kuri DR Congo.
Icyo gihe yagize ati:” Mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gatandatu, ibitero bya M23 byabaye mu buryo buteguwe neza ahantu henshi ho muri Rutshuru,Yakomeje kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe cy’umwuga kurusha kwitwara nk’umutwe witwaje intwaro.M23 ifite ubushobozi bwo kurasa hamwe n’ibikoresho birushaho kugenda biba ku rwego ruhambaye , bijyanye n’ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende bw’imbunda za ‘mortiers’ na ‘mitrailleuses’ no kurasa mu buryo budahusha ku bibuga by’indege ntoya”.
Umutwe wa M23 kandi wakomeje kugaragaza ko wifitiye ikizere ngo kuko utiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe nta biganiro waba ubanje kugirana na leta ya Congo. Wanavuze ko udatewe ubwoba n’umutwe w’Ingabo z’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba wemejwe muri uku kwezi n’abakuru b’ibihugu ko uzoherezwa kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango mu kwezi kwa Kamena Maj Wily Ngoma, umuvugizi wa M23 yagize ati:”Turi bugire ubwoba bw’iki? Bwa nde? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu.
“Twagira ubwoba bw’iki? Ntabwo”.
Iki ni kimwe mubyo Ubutegetsi bwa DR Congo buheraho buvuga ko ubuhobozi M23 iri kugaragaza ku rugamba ntahandi buturuka atari mu Rwanda
Ku rundi ruhande, M23 yo ivuga ko intwaro ifite zikomeye, yazambuye ingabo za FARDC ibikuye mu kigo cya Rumangabo nyuma y’Igitero yari ihagabye maze Abasirikare ba FARDC bivugwa ko bari bivanze na FDLR bakizwa n’amaguru no mu bindi birindiro yambuye FARDC birimo ibya cyanzu,Runyoni, Bunagana n’ahandi.
Ikindi n’uko M23 Ifite Impuzankano za Gisirikare zawo zisa kandi zidoze neza zose, bitandukanye n’uko izindi nyeshyamba zikunze kwambara imyenda ibusanye imwe ya Gisivile n’indi ya Gisirikare.
Kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umutwe wa M23 wagabye ibitero muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo, nyuma y’imyaka igera ku 10 yari ishize nta bitero bikomeye ukora.
Kuva ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa gatandatu, uyu mutwe ni wo ugenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.
Hategekimana Claude