Muri Ituri inyeshyamba za CODECO zongeye kwibasira abaturage bo muri aka gace zihitana abagera kuri 14 mu gihe kitarenze icyumweru kimwe .
Ni igitero cyagabwe mu rusengero ahari hateraniye abantu kuri iki cyumweru hanyuma batangira kubica bifashishije intwaro gakondo zirimo imihoro ndetse n’imbunda.
Ibi byatagajwe kuri uyu wambere kuya 28 Kanama 2023, bitangajwe n’umuyobozi wa sosiyete sivire Dieudonne Lossa,ndetse n’umuyobozi wa Teritwari ya Djugu, Ruphin Mapela.
Lossa na mugenzi we mapela , bagaragaje ko hapfuye inyeshyamba 4 ,abasivire 9 ndetse n’umusirikare umwe, ikibabaje ni uko barashwe basanzw e mu rusengero aho bari bari gusenga , aho izi nyeshyamba zabasanze.
CODECO yo ivugako ibyo ikora byose ari uburyo bwo kurengera abahinzi bo mu bwoko bwa Lendu , bamaze igihe kinini nta bwumvikane bafitanye n’abahema.
Umuvugizi w’ingabo za Ituri , Jules Ngongo Tshikudi yagize ati’’Turahamagarira abaturage gukomeza gutuza mu gihe ingabo zikurikirana abo bagizi ba nabi kugira ngo zibahagarike.’’
Niyonkuru Florentine