Inzego z’umutekano ziri mu gihugu cya Mozambique, mu ntara za Cabo Delgado zashimiwe uburyo ziri gushakira amahoro uduce twari twarigarueiwe n’imitwe y’iterabwoba.
IGp Bernardino Raphael ni umuyobozi wa polisi mu ntara ya Cabo Delgado, akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bw’ibanze mu ntara ya Cabo Delgado.
Inzego z’umutekano z’ingabo z’u Rwanda ziyemeje kugarura umutekano mu duce dutatu tw’intara ya Cabo Delgado, aritwo, Palma, Ancuabe na mocimboa da paraia ni muri urwo rwego IGP Bernardino yashimiye cyane inzego z’umutekano z’iyemeje kuba zabatabara, zibazanira umutekano ndetse zirwanya imitwe y’iterabwoba yari yibasiye igihugu cyabo.
Mu rwego rwo kwizihiza ubusabane bw’imyaka 59 igihugu cya Mozambique kimaze gihawe ubwigenge , inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique bakinnye umupira wamuguru ariko ingabo z’u Rwanda zitsinda iza Mozambique ibitego 3 kuri 1 ni umukino wabaye taliki 30 Nzeri uyu mwaka wa 2023.
Ni ubusabane bwitabiriwe n’abayobozi batandikanye b’inzego z’umutekano z’u Rwanda(RSF), n’iza Mozambique (FADM),n’abaturage, byabereye mu mujyi wa Mocimboa da paraia .
Niyonkuru Florentine