Mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa M23 watangaje ko ugiye kuva mu tundi duce tugera kuri dutandatu muri teritwari ya Masisi aritwo Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli.
Nyuma gato yaho M23 isohereye iri tangazo kuwa 11 Werurwe 2023, kuri uwo munsi uyu mutwe waraye ufashe umujyi wa Sake, ariko nyuma y’akanya gato uza guhita uwuvamo biturutse kuri za bombe zarimo ziraswa n’indege z’intambara za FARDC muri Sake ,ariko mbere gato yo kuwuvamo ,M23 ikaba yari yamaze gusaba ingabo z’u Burundi ko arizo zahita zijya muri uwo mujyi.
M23 yahise isubira inyuma ijya mu duce dukikije sake, ari nako kuri uwo munsi yahise itangira kuva mu tundi duce yari imaze gutangaza ko iraza kuvamo muri teritwari ya Masisi.
K’urundi ruhande ariko , kuva M23 yava muri utwo duce ejo kuwa 12 Werurwe 2023 nta ngabo za EAC ziratujyamo nk’uko byakozwe muri Kibumba na Rumangabo , hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi iteganya ko uduce twose M23 irekuye k’ubushake , tugomba kujya mu maboko y’ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirzuba bwa DRC.
Kuki Ingabo za EAC zikomeje gukererwa kujya muri utwo duce?
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma iri gukurikiranira hafi iki kibazo , avuga ko kujyeza ubu hakiri impaka zikomeye hagati ya FARDC n’ingabo za EAC , aho igisirikare cya leta kidashaka ko izi ngabo zongera kujya mu duce twarekuwe na M23 zonyine.
FARDC ,ngo irifuza kujyana n’ingabo za EAC mu duce twarekuwe na M23 ngo kuko nta kizere ikizifitiye ,dore ko hashize igihe ubutegetsi bwa Kinshasa buzinshinja kugirana imikoranire y’ibanga na M23.
K’urundi ruhande ,ingabo za EAC zirimo niz’ u Burundi, nazo zikomeje gutsemba zivuga ko zitajyana n’iza FARDC mu duce M23 yamaze kurekura ngo kuko byaba bihabanye n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi yafashwe n’Abayobozi bakuru b’ibihugu byo mu Karere.
Ingabo za EAC kandi, ngo zisanga kujyana na FARDC mu duce M23 yemeye kurekura byatuma M23 nayo ibona ko hatangiye kuzamo ubugambanyi ,bikaba byatuma bahangana k’uburyo bweruye kandi ataricyo cyazizanye.
Ni mu gihe M23 nayo, ivuga ko itazemera ko ingabo za FARDC ziza mu duce yazambuye ngo kuko byaba ari nko kwisubiza ibyo bice kandi yaradufashe yiyushye icyuya.
M23 , ikomeza ivuga ko itarekura utwo duce kugirango idusigire FARDC , ahubwo ko tugomba kujyamo ingabo za EAC zifite inshinga yo kuba umuhuzu, mu gihe hagitegerejwe ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Kugeza ubu M23 yamaze kuva muri itwo duce uko ari dutandatu, ariko yaba ingabo za EAC na FARDC nta numwe uratugeramo, gusa bikaba biteganyijwe ko ingabo za EAC zishobora kutujyamo mu gihe FARDC yaba yemeye kuva ku izima.
Ibi bintu ariko harimo ubugambanyi, nigute M23 ivuga ko yavuye muri utwo duce hatabayeho kudehererekanya ningabo za EAC nkuko byagenze muri Kibumba na Rumangabo? Aha harimo byinshi tutazi kandi bishira abaturage mukaga kuko ahitwa Mweso bavuga ko MaiMai Nyatura yahise ihafata, bisobanuye ko batereranye abaturage babasiga ntamutekano bafite.
Ibya Congo birimo urujijo,namacenga menshi gusa abaturage nibo bakomeza kuhagwa,intambara bayigize nkumupira wamaguru,kandi abantu Bari gupfa,m23 mukomeze urugamba mutabare abaturage ,gusiga abaturage bimweso mubasigiye mayimayi,fdlr,nyatura ninkabimwe ingabo za l’ONU zataye abatutsi Mu Rwanda zikatana interahamwe.reba mugeze muri mweso mukoresheje inama abaturage,murabahumurije mujeje umutekano,ndetse kugira managers kuri 70 murokoye abo bicanyi none ntabyumweru 2 ngo murabataye.
Ubwose abo baturage baraba abande?
Muhumure rwose mwso Yaba fdrl cg maimai ntibahakandagira abaturage bameze neza ntakibazo nonese abantu bazi mweso urumva. Fdrl yajagera iciye hehe koko oya haratuje abaturage bameze neza ubu abantu hose m23 igeze umva ndahabatuye hari umutekano peeee