Imyigaragambyo iri kubera mu mujyi wa Goma yibasiye cyane abakoresha ururimi rw’ikinyarwanda, aho hari kwifashishwa ijambo” Lenga Lenga” kugira ngo bumve uburyo abivuga kandi batandukanye Abanyarwanda n’ Abanye congo, bagahita bakurubana abo bumvise batabivuga neza nk’abanye congo
Umwe mubaganiriye na Rwandatribune wari mugace ka Ndosho yatubwiye ko insoresore z’abanye congo zakwiriye mu mihanda, uje wese zikamusaba gusubiramo ijambo “Lenga Lenga” bivuga imboga z’imbwija, hanyuma bitewe n’uko ubivuga bakakureka cyangwa se bakagukurubana bavuga ngo uri umunyarwanda.
Iyi myigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile ivuga ko iri kwamagana ifatwa rya Teritwari ya Masisi, ndetse banateganyaga ko ingabo za EAC nizidatera inyeshyamba za M23 zigomba guhambira bitarenze kuwa 06 Gashyantare, bitaba ibyo bakabamagana ku mugaragaro.
Si ubwa mbere aba baturage bo mu mujyi wa Goma bigaragambije bamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, bavuga ko zakagombye kuba zirwanya M23 ariko zikaba zitabikora.
Izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ubu ziri kugenzunzura uduce twa Rumangabo na Kibumba twari twarafashwe n’umutwe wa M23, nyamara ntibibuza Congo kubashinja ko ntacyo bakora.
Iyi myigaragambyo iri kubera mu mujyi wa Goma iri kubera mo ibikorwa by’ubusahuzi bweruye cyane cyane ahari ibikorwa by’Abanyarwanda cyangwa se abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Ni imyigaragambyo ishobora kumara icyumweru cyose nk’uko byatangajwe na Sosiyete Sivile yo muri aka gace ko igomba kugeza kuwa 12 Gashyantare.
Umuhoza Yves