Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze kuzengerezwa n’ insoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ zari zarabiyogoje mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, none ubu zageze no muri aka gace batuyemo, na bo zikaba zibageze habi.
Iri itsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryari ryarazengereje abaturage bo mu duce tw’Umurenge wa Rubavu mu tugari twa Byahi na Rukoko n’ahandi mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi, ziza guhagurukirwa na Polisi bamwe barafatwa bajyanwa mu bigo ngorora-muco abacitse bagana iz’ ibyaro harimo n’ uyu murenge wa Cyanzarwe.
Abarimo n’ ababashije gucika urugomo rw’izi nsoresore, bavuga ko zibategera mu ishyamba rinini riri mu kagari ka Busigari, aho ziba zitwaje intwaro gakondo. Uwitwa Muhoza ati “Barantangiriye maze barambaza ngo wikoreye iki? mbabwira ko ari epinard [imboga] maze barambwira ngo nture hasi nuko ntura hasi ndiruka kuko bari bafite inkoni n’imipanga.”
Uwitwa Uwamahoro avuga ko na we yacitse izi nsoresore ubwo zategaga undi muturage zikamutera ibyuma, ati “byari nka saa moya [z’ijoro] ngeze muri Kenya [ukimara gusohoka muri iryo shyamba] numva induru baravuga ngo Sembeba bamaze kumutera ibyuma.”
Aba baturage bakomeza bagaragaza ko nubwo bamwe batabivuga ngo izi nsoresore hari n’abagore n’abakobwa zambura ndetse ngo zikanabafata ku ngufu. Antone Sezikeye umuturage wo muri uyu murenge yagize ati “Iki kibazo kibangamiye benshi yaba abagore yaba abakobwa bose ni kimwe.”
Jean d’Amour na we ati “None se iyo bamufashe bakamwambura utwo afite twose barangiza bakamufata no ku ngufu ntabwo aba ahohotewe? Batuzanira umutekano kuri iri shyamba natwe tukajya tuhanyura twisanzuye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Evariste Nzabahimana avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugishakira umuti ku bufatanyije n’abashinzwe umutekano
Ati “Hari abantu nka bangahe bamaze kuhamburirwa, ariko nta muntu turamenya w’umudamu cyangwa umukobwa wahafatiwe ku ngufu, gusa twakoranye n’inzego z’umutekano tukivugutira umuti.”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe akomeza avuga ko abakomerekerejwe mu bikorwa by’izi nsoresore, bose bivuje kandi bameze neza.
Si ubwambere ikibazo cy’ insoresore ziyise abuzukuri bashitani kivugwa mu buryo bwo gukora urugomo aho bategera abaturage mu mayira babakambura utwabo, yemwe hakaba ubwo banabikora ku manywa yihangu izuba riva utakuramo akawe karenge ngo wiruke ushaka kubarwanya bakaba banakwambura ubuzima.
Rwandatribune.com