Ejo kuwa 13 Ukwakira ,Gen Joao Massone wa Angola ari kumwe na Tete Anthonio Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu basesekaye i Kinshasa Umurwa Mukuru wa RDC, aho bagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi ku ngingo zirebana n’ikibazo cya M23 n’umutwe wa FDLR cyatumye umubano n’u Rwanda na DRC wongera kuzamba.
Gen Joao Massone niwe wahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola hagati ya Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda na mugenzi we wa DRC perezida Felix Tshisekedi ,ku buhuza bwa Perezida Joao Lourenco wa Angola, mu rwego rwo guhoshya amakimbirane ari hagati y’Ibihugu byombi biturutse ku kibazo cya M23 n’umutwe wa FDLR, aho buri gihugu gishinja ikindi gutera inkunga umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’ikindi.
Ntiyaje wenyine kuko yari aherekejwe na Tete Antonio Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, wari uzanye ibaruwa irimo ubutumwa bwa Joao Lourenco Perezida wa Angola, bugenewe PerezIda Felix T Tshisekedi ndetse banagirana ibiganiro ku kazi gategereje Gen Joao Massone ,ko gusuzuma impamvu zatanzwe n’u Rwanda na DRC zatumye hongera kubaho amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRC .
Minisitiri Tete Antonio, yatangaje ko ikibazanye muri DRC ari ugusuzumira hamwe uko haboneka igisubizo kiganisha ku mutekano w’Akarere, by’umwihariko ku biganiro biheruka kubera I Luanda byari bigamije gusuzuma ibibazo biteza amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRC n’uko byabonerwa umuti.
Yagizi ati: Njyewe na Mugenzi wanjye Gen Joao Massone, twaje guhura na Perezida Tshisekedi kugirango tuganire k’uburyo bwazakoreshwa mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu karere dushingiye ku biganiro biheruka kubera i Luanda hagati y’u Rwanda na DRC ,mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati y’Ibihugu byombi.”
Twibutse ko mu Biganiro byabereye i Luanda muri Angola , hari hasabwe ko Umutwe wa M23 wasubira inyuma ukava mu duce wamaze kwigarurira ,no gusaba umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi cyangwa se ukazamburwa ku ngufu.
Minisitiri Antonio na Gen Joao, bavuga ko iyi mitwe yombi ariyo ntandaro y’Amakimbirane ari hagati ya DRC n’u Rwanda ,bityo ko ikibazanye muri DRC ari ugusuzuma ibirego buri gihugu gishinja ikindi , gushakira hamwe umuti w’iki kibazo no kongera kuzahura umubano utifashe neza hagati y’Ibihugu byombi ,hagendewe kubyemejwe mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda muri Anagola muri Nyakanga 2022.
Nyuma y’ibi biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula , yemeje ko Perezida Felix Tshisekedi yijeje Minisitiri Antonio na Gen Joao uzakora ako kazi, gukemura amakimbirane Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ashingiye ku byumvikanyweho mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame i Luanda muri Angola.
Byemejwe ko uyu mu Gen, azagira ikicaro mu Mujyi wa Goma uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ibi ntakintu mbona bizatanga, nugupfa kubifata gutyo kuko ntacyo byishe nta nicyo bikemuye! Amafranga ava mu misoro yabaturage bategesha indege, amaohoteri bararamo ahenze na maprime kandi bazi neza ko nta kizavamo, niyo ababaje! RDC yafashe umurongo w’urwango n’kiifuzo cy’ntambara ku Rwanda. Bigaragara mu mvugo za hato na hato ziva mu kanwa k’abayobizi b’icyo gihugu uhereye kuri Tshisekedi.Kugeza naho Tshisekedi ari kugerageza gushora ingabo za EAC k’u Rwanda! Reka dutegereze! Mbega u rwango, mbega ubugome, mbega uburyarya!
Umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC njye mbona utizwa umurindi n’abanyapolitike ba RDC bakomoka muri kariya gace, bazi neza inkomoko w’umutekano muke ndetse bazi n’uko ikibazo cyakemurwa ariko bakabyirengagiza, ahubwo bagahora babeshya umukuru w’igihugu ibitaribyo. Aba banya Politike babishatse ikibazo cyakemuka, bakongera guhuza amoko atuye kariya gace bakabana amahoro, bakava mu makimbirane akomoka ku moko.