Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kirimo amoko menshi cyane ku buryo ugiye kuyabarura wakwiriza umunsi, ariko usanga ubwoko bumwe muri ubwo bwose bwarahindutse ikibazo, ku buryo iteka buhorana akarago ku mutwe kubera gukiza amagara yabo.
Kivu y’amajyaruguru ndetse na Ituri ni tumwe muduce dutuwe n’ubwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu, nyamara ubu bwoko ntibujya bwumvikana iteka usanga bicana ndetse bikanagaragara ko umututsi yabaye ikibazo muri DRC kuko usibye muri utu duce n’aho bakora hose baba bari guhigwa.
Kivu y’amajyepfo nayo ni uko kuko usanga abatutsi bo mubwoko bw’Abanyamurenge iteka bahora bahigwa n’abaturanyi babo babaziza ubwoko bwabo ndetse bakanabashinja kuba abanyarwanda mbese bakaba barabaziye kubutaka.
Imwe mu mitwe y’inyeshyamba ijyenda igaragara muri utu duce igaragaza ko irwanira ubwoko bwabo harimo nka APCLS ya Jeanvier Karayire uyu ni umuhunde ariko akorana bya hafi n’ubwoko bw’Abahutu ndetse akaba anakorana n’inyeshyamba za FDLR zasize zihekuye u Rwanda.
Haza kandi Nyatura zose, by’umwihariko Nyatura abazungu uyu mutwe nawo ni uko kuko iteka usanga baba bahiga abatutsi aho bava bakagera.
Nti twakwibagirwa kandi umutwe wa Bilozebishambuke umutwe ukorera muri Kivu y’amajyepfo, aba kenshi usanga bashinja abo mubwoko bw’abanyamurenge gushaka gucamo igihugu kabiri bakacyomeka ku Rwanda, intandaro yo kubanga igaturuka aho.
Umuhoza Yves