Mu magororero na Kasho zo mu Rwanda hatirengagijwe n’ibigo by’igororamuco bikomeje kwakira abantu umunsi ku wundi ndetse kuburyo usanga hari n’ibyamaze kwakira abantu barenze ubushobozi bwabyo.
Ibi ni nabyo byahagurukije Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu maze bakora ubushakashatsi kuri iki kibazo aho mu bushakashatsi bwakozwe bagaragaza ko hari ubucucike bukabije mu magororero na za Kasho z’ubugenzacyaha mu Rwanda dore ko mu magororero yahoze yitwa amagereza honyine ubucucike buri ku gipimo cya 140%.
Ubwo iyi Komisiyo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2022-2023 n’ibyo iteganya gukora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, iyi raporo ishyira Igororero rya Musanze ku mwanya wa mbere mu kugira ubucucike bukabije aho rifite 215%.
Iyi raporo Kandi igaragaza ko amagororero yo mu Rwanda yose hamwe afungiyemo abantu bagera ku 86274 mu gihe yubakwaga yari afite ubushobozi bwo kwakira abantu 61300.
Iyi Komisiyo Kandi yasanze mu mwaka wa 2022-2023 ubucucike muri za Kasho z’ubugenzacyaha bwarakomeje kwiyongera ugereranije n’ubushobozi bwazo aho abasaga 5000 bari bazifungiyemo muri uyu mwaka.
Iyi raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ishyira Kasho ya RIB ya Rusororo ku isonga mu kugira abantu benshi bayifungiyemo kuko irimo abagera kuri 360 mu gihe iya Nyagatare iyigwa mu ntege n’abantu bagera kuri 296 bayifungiwemo.
Mu bigo ngororamuco abakekwaho ibyaha bacamo by’igihe gito Transit Centers byagenzuwe, iyi Komisiyo yasanze abiganjemo, ari abakurikiranyweho ibyaha byo kwiba, urugomo ,gukubita no gukomeretsa.
Ikindi iyi Komisiyo yasanze ahakorewe ubugenzuzi hose nuko yasanze hari bamwe mu bahafungiye barimo ababyeyi batwite cyangwa abafunganywe n’abana babo batabona ifunguro ryihariye bakagombye kubona nk’uko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda abiteganya.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikaba yasabye inteko rusange y’abadepite n’abasenateri kwiga kuri iki kibazo bagashaka uko cyavugutirwa umuti kuko ari ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa mu ntu muri rusange.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com