Abaturage bo mu karere ka Rubavu baratabaza Leta basaba ko hafatwa ingamba z’ikomeye kuko ubujura bukomeje gufata indi ntera.
Ngo ubujura bumaze gufata indi ntera nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage bambuwe utwabo bakanakubitwa mu bihe bitandukanye.
Abakora ubu bujura ntibatinya n’inzego z’umutekano aho Abanyerondo b’umwuga bagerageza kubitambika babahondagura.
Umwe mu baturage ati “Usanga baguteze igico watambuka ukumva akana gato karakwatatse kari kugukora mu mufuka cyangwa kagushikuje telephone, wakirukaho ukabona haje abandi bakuru bakakuboha, bakagukubita, bakagukomeretsa.”
Uwitwa Nyirabuhoro Joselyne avuga ko aherutse gusimbuka urupfu ubwo aba bajura bamusangaga muri butiki bakamwambura saa tatu za mugitondo.
Ati “Umuhanda wari wuzuye abantu benshi ariko bagize ngo bantabare ubwo babatera amabuye kuko hari benshi bari mu mpande bihishe bari bamutegereje ngo abashyire ibyo bamaze kwiba.”
Tuyishime Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, ntiyemeranya n’ibivugwa ko mu Murenge ayobora ubujura buvuza ubuhuha.
Gitifu Tuyishimire atangaza ko nta tsinda ry’abajura rihari kandi ko nugerageje kwishora muri ibyo bikorwa atabwa muri yombi.
Ubu bujura bukorwa n’amatsinda y’abana b’insoresore zambura zikanakomeretsa abaturage bwiganje cyane mu Kagari ka Mbugangari.
UMUTESI Jessica