Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), cyabonye amaboko yo kugira ngo kivurugurwe, aho Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyiyemeje gutanga umusanzu muri iyi gahunda.
Ibi byatangajwe ku wa kane, tariki ya 27 Mata i Kinshasa, ukuriye ubutumwa bwa IMF muri DRC, Mercedes Vera Martin, ubwo yabonanaga na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo z’igihugu, Jean Pierre Bemba.
Intumwa za IMF ziyobowe na Mercedes Vera Martin zabonanye na Minisitiri w’ingabo z’igihugu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingabo mu rwego rwo gushimangira umutekano w’umupaka mu burasirazuba bwa DRC.
Kuvugurura FARDC biri mu byihutirwa, Mercedes Vera Martin yagereranije ko ibi bimaze kuba byiza. Yongeyeho ko ari ngombwa guhuza neza ibintu byose biri gukorwa ubu.
Yagaragaje ko IMF ibyihutirwa ari ukureba imiyoborere myiza y’imikoreshereze y’umutekano. Kandi no guteza imbere gukuraho ihohoterwa mu turere tw’amakimbirane.
Ku mukuru w’ubutumwa bwa IMF, ibyo byose biri mu rwego rwo gutera inkunga iki kigo cy’imari mu mwaka wa 2023.
RWANDATRIBUNE.COM