Guhera ku munsi wejo tariki ya 3 Mata 2023, Gen Wilson Mbasu Masudi Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF),ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo rugomba kumara iminsi itatu.
Gen Wilson Mbasu, yahise yerekeza i Kinshsa aho ejo kuwa mbere yagiranye ibiganiro na Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokaasi ya Congo (FARDC), mu kigo cya gisirikare cya Kokolo.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Umugaba mukuru wa FARDC, Gen Wilson Mbasu yanabonanye na Jean Pierre Bemba uheruka kugirwa Minisitiri w’Ingabo wungirije muri DRC ,agahabwa inshingano zikomeye zo guhashya umutwe wa M23.
Amakuru aturuka i Kinshsa, avuga ko Umugaba mukuru wa UPDF Gen Wilson Mbasu ari mu biganiro n’Ubuyobozo bukuru bwa FARDC, mu rwego rwo gusuzumira hamwe aho ibikorwa UPDF ihuriyeho na FARDC mu kiswe “Operasiyo Shuja”bigeze n’umusaruro bimaze gutanga kuva iki gikorwa cyatangira.
Aya makuru akomeza avuga ko ibi biganiro ,biri no kwibanda ku kibazo cy’umutwe wa M23 n’uruhare rw’ingabo za Uganda mu gufasha DRC guhangana no kukibonera umuti.
Ni nyuma yaho ingabo za Uganda zigeze mu burasirazuba bwa DRC ndetse kuwa 31 Werurwe 2023, zikaba zaratangiye kugenzura umujyi wa Bunagaga nyuma yaho M23 iwuvuyemo ku mugaragaro.
Ubwo izi ngabo za Uganda zari zimaze gusigirwa uyu mujyi wa Bunagana, hagaragaye abasirikare ba FARDC bashaka kuwinjiramo, ariko Ingabo za Uganda zibabera ibamba nyuma yo kuzibutsa ko bibujijwe nkuko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana izindi ngingo zikomeye Gen Wilson Mbasu ari kuganiraho n’Ubuyobozi bukuru bwa FARDC , ariko amakuru yo kwizerwa akemeza ko M23 iri ku isonga mu bigomba kwigwaho , gusa Uganda yo ikaba yaramaze kugaragaza aho ihagaze kuri iyi ngingo.
Abayobozi b’igihugu cya Uganda barimo na Perezida Museveni, bakunze gusaba Guverinoma ya DRC kwemera ibiganiro na M23 ,ubusabe Abayobozi ba DRC bateye utwatsi bavuga ko badashobora kugirana ibiganiro na M23 bashinja kuba umutwe w’iterabwoba.