Umutwe wa M23 wavuze ko ibeheruka gutangwaza na Lt Gen Ndima Constant ,Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru abwira abaturage bo muri ako gace, y’uko imbaraga no gukomera mu byagisirikare M23 iri kugaragaza muri iyi minsi ibikura ku bufasha ihabwa n’u Rwanda ari ibinyoma.
Lt Gen Ndima Constant, yari aheruka kwisobanura imbere y’abaturage ko impamvu basigaye bitondera ibikorwa byo guhangana na M23, ari uko ifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda bityo ko bagomba gutegura urugamba nk’abitegura kurwana n’ingabo z’igihugu kuruta gutekereza ko ari umutwe w’inyeshyamba.
Yagize ati:” Iyi M23 duhanganye ifashwa n’igisirikare gifite imyitozo ikomeye(U Rwanda), amayeri yacu yo kuyirwanya agomba guhinduka kuko uyu si umutwe w’inyeshyamba usanzwe ahubwo ni igisirikare gikomeye. Tugomba guhindura uburyo ngo dutsinde iyi ntambara.”
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune ku mugoroba wo kuwa 15 Nzeri 2022, Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu byagisiririkare yatangaje ko ibyavuzwe na Lt Gen Ndima Constant ,M23 ibifata nk’amatakirangoyi ya FARDC n’ubutegetsi bwa DR Congo nyuma yaho bananiwe gusubiza M23 inyuma no kuyambura Umujyi wa Bunagana.
Yakomeje avuga ko imbaraga za M23 zikomoka ku kuba bafite impamvu ikomeye barwanira , ikinyabupfura mu barwanyi bayo, no gupanga neza kandi ku murungo gahunda zabo .
Yagize ati: Nibyo M23 ni igisirikare gikomeye nk’uko Lt Gen Ndima Constant yabivuze ariko bitandukanye n’uko abitekereza, kuko imbaraga zacu ziterwa n’uko dufite impamvu turwanira zifatika kandi zikomeye, gupanga neza gahunda zacu,dufite abasirikare bafite ikinyabupfura bazi kwihanganira inzara, imbeho, imvura no kwihanganira kuba mu mashyamba .”
Ku birebana n’intwaro za Gisirikare byavuzwe ko M23 ifite ku bwinshi kandi zikomeye , Maj willy Ngoma yasobanuye ko izo ntwaro M23 yagiye izambura FARDC mu bitero bya Tchanzu, Runyoni ,Kibumba, Rumangabo, Bunagana n’ahandi, anongeraho ko hari n’izo M23 yigurira ku nkunga ikura ku Banyekongo bayishigikiye.
Majoro Ngoma yahakanye yivuye inyuma ko nta nkunga M23 iterwa n’u Rwanda, ahubwo ko FARDC ifite abasirikare barangwa n’imico idahwitse asanga idakwiriye umusirikare w’Igihugu kandi ngo ni ababanyabwoba , bityo ko kwitwaza u Rwanda ari amatakirangoyi ya FARDC yananiwe kubasubiza inyuma nk’uko yakunze kubyigamba nyuma y’iminsi mike M23 ifashe umujyi wa Bunagana.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com