Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, ukomeje kwiyitirira ibitero bya baringa ku butaka bw’u Rwanda , aho uvuga kugaba ibi bitero mu majyepfo ashyira Uburenegerazuba mu karere ka Nyaruguru.
Ni ibyatangajwe na Capt Steven Irambona Tambura Umuvugizi wungirije w’Inyeshyamba za FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ejo kuwa 13 Gicurasi 2023.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gisanzwe kivugira uyu mutwe, Capt Irambona Steven Tambula yavuze ko imirwano ikomeye yabaye kuwa 7 Gicurasi 2023 mu mucyahoze ari Perefegitura za Gikongoro na Cyangugu ndetse ko Inyeshyamba za FLN, zikomeje ibitero bikomeye kandi by’urudaca ku ngabo z’u Rwanda za RDF mu murenge wa Nyabimata akarere ka Nyaruguru .
Yakomeje avuga ko iyi imirwano, yaje gukomera ikomereza mu murenge wa Ruheru kuwa 9 Gicurasi 2023 ndetse ko Ingabo z’u Rwanda RDF zahuye n’uruva gusenya.
Ni imirwano capt Steven Iramboma Tambula ,avuga ko yaguyemo abasirikare ba RDF bagera kuri batandatu Abandi benshi atavuze umubare barakomereka, ngo bitewe n’ubukana bw’ibitero Inyeshyamba za CNRD/FLN zabagabyeho.
At:i” Ayo ni amakuru y’ impamo . Ahagana ku isaha ya satatu za mu gitondo(9h00) ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023 kugeza sa kumi nimwe z’umugoroba (17h00) ,FLN yari mu mirwano ikomeye n’Ingabo z’u Rwanda RDF zikorera mu kagari ka Ruhinga umurenge wa Nyabimata , iza gukomereza mu murenge wa Ruheru tariki ya 9 Gicurasi 2023 mu karere ka Nyaruguru mu y’Amajyepfo y’u Rwanda. Muri iyi mirwano RDF yahatakarije Abasirikare batandatu abandi benshi barakomereka, kuko yari imirwano ikomeye kandi byatugaragarije ko Imana iri mu ruhande rwacu.”
Capt Stevn Irambona , yakomeje avuga ko bisanzwe biri mu migambi CNRD/FLN yiymeje yo kugaba ibitero kuri RDF nkuko biri muri gahunda yayo isanzwe ikorera ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko abantu bagomba kumenya ko FLN itajya yicara ubusa .
Nta mirwano yabaye mu karere ka Nyaruguru kuwa 7 no kuwa 9 Gicurasi 2023 mu Karere ka Nyaruguru!
Abakurikiranye amagambo ya Capt Steven Irambona Tambura, bamubajije impamvu CNRD/FLN itahise itangaza iby’iyi mirwano ikimara kuba ikarinda gutegereza icyumweru cyose maze asubiza agira ati:
“Ndabanza nisegure ku badukurikaranye ku kuba aya makuru atarigeze amenyekana bitewe n’ibibazo by’itumanaho naza Connection zitari zimeze neza, akaba ariyo mpamvu abantu batabashije guhita babimenya cyangwa ngo babisobanukirirwe bikimara kuba .”
Capt Steven Tambura, yasubijwe ko ari ibinyoma ngo kuko CNRD/FLN by’umwihariko igice kiyobowe na Gen Maj Jeva, bamaze iminsi bari kwiyitirira ibitero bya baringa ku butaka w’u Rwanda, kugirango bongere kubona imisanzu n’amafaranga y’Abayoboke bayo bamaze igihe barayiteye umugongo, kubera intambara z’urudaca zimaze iminsi hagati y’Abayobozi bakuru b’uyu mutwe, bapfa Ubuyobozi, Amafaranga n’ikibazo cya Kiga Nduga.
Twagerageje kuvugana n’Abaturage batuye mu murenge wa Nyabimata na Ruheru mu karere ka Nyaruguru kugirango bagire ibyo badutangariza, bavuga ko “nta sasu na rimwe bigeze bumva muri ako gace kuri ayo matariki yatangajwe na CNRD/FLN.”
Kuza ubu kandi, Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda RDF, ntibwigeze butangaza iby’iki gitero nk’uko bwakunze kubikora , ubwo uyu mutwe warimo ugerageza kugaba ibitero mu turere twegereye Ishyamba rya Nyungwe hagati y’umwaka wa 2019-2020.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com