Gen Major Alloys Ntiwiragabo wahoze mu ngabo zatsinzwe Ex FAR akomeje kuvugishwaamagambure no guhimba ibinyoma ku iraswa ry’indege ry’uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal.
Mu gihe ubutabera bw’Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo guhagarika burundu urubanza rurebana n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wahoze ari perezida w’uRwanda kuva mu 1973 kugeza 1994, bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda bo bakomeje gukwirakwiza ikinyoma gifatwa nkicyashaje .
Ni muri urwo rwego uwitwa Gen Maj Aloys Niwiragabo wahoze mu nzego nk’uru z’ubutasi mu ngabo za Ex FAR aheruka kuganira na Charles Onana umunyamakuru ukorera igitangazamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa, maze amubwira ko kuva kuwa 1/1994 yari afite amakuru yaturukaga mu baturage n’ahandi yemezaga ko FPR Inkotanyi yarihanganye n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal yari ifite gahunda yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana.
Biragoye cyane kumva ubuhamya bwa Gen Maj Aloys Ntiwiragabo kuko anongeraho ko itsinda ry’abasirikare 600 ba FPR bari muri CND ariryo ryatangaga amabwiriza yaho indege zihagurukira naho zigomba kugwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe.
Akomeza avuga ko umuyobozi w’ubutumwa bwa gisirikare muri ambasade y’Ubufaransa yamuhamagaye kuri telephone maze amuburira ko hari amakuru ko indege ya Perezida Habyarimana igiye kuraswa ndetse ko bwacyeye kuwa 25 Mata 1994 abasirikare ba Ex FAR bakavumbura ibikoresho bimeze nk’ibitiyo byatoraguwe ahantu hari ibihuru, maze ngo nyuma bakaza gusobanukirwa ko zari ‘lance misile’ nyuma bakazishyira perezida Mobutu kugirango azibabikire ariko ngo nyuma baje kumenya ko zabuze igihe Gen James Kabarebe yageraga mu mujyi wa Kinshasa ubwo bakuragaho ubutegetsi bwa Mareshal Mobutu Sese Seko.
Nyuma yaya magambo ya Gen Maj Aloys Ntiwiragabo, benshi bamuhaye inkwenene bamubwira ko ibyo arimo avuga ari akinyoma cyambaye ubusa, ngo kuko izo ndirimbo zaririmbwe na benshi basangiye amateka ariko kenshi bikagaraga ko ntakindi kiba kibyihishye inyuma usibye gusebya no guharabika abategetsi b’uRwanda mu gihe hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje uburyo bamwe mu basirikare bakuru bari bayobowe na Col Theoneste Bagosora, aribo bateguye uwo mugambi biturutse ku kuba batari bishimiye amasezerano yo kugabana ubutegetsi Habyarimana yari yasinyanye na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka ataravugaga rumwe na MRND bituma bahitamo kumwirenza kugirango bayaburizemo.
Ikindi ngo n’ipfunwe ry’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biganjemo Ex-FAR n’Interahamwe aho bakunze buri gihe kuvuga ko iraswa ry’indege ya Habyariman ariryo ryatumye habaho jenoside mu gihe ubushakashatsi bwo bwagaragaje ko yateguwe kuva kera.
Gusa ikintu gitangaje cyane muri aya magambo ya General Aloys ni ukuntu nk’umwe mu bari bakuriye ubutasi mu ngabo za Ex FAR yamenye amakuru y’ihanurwa rya shebuja ariko akaba atarabashije kugira icyo ayamaza ngo amuburire hakiri kare ahubwo akaba abivuze hashize imyaka 28 yose byatumye benshi babifata nk’ibinyoma kigamije guharabika FPR Inkotanyi.
Gen Major Aloys Ntiwiragabo ni muntu ki?
Gen Maj Aloys Ntiwirabagabo w’imyaka 72 y’amavuko wakunze kumenyekana ku mazina nka “Vita na Ba Omaar, avuka mu murenge wa Hindiro,Akarere ka Ngororero mu cyahoze ari Komini Satinsyi,Perefegitura ya Gisenyi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya colonel ndetse ari umuyobozi ushinzwe iperereza mu buyobozi bukuru bw’igisiriare cya FAR.
Ikindi n’uko yanabaye umuyobozi w’ibikorwa bya jandarumeri mu mujyi wa Kigali.
Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba n’umwe mu bahagarariye ibikorwa bya Jenoside mu mujyi wa Kigali ,akorana bya hafi na col Renzaho Tharcisse wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali icyo gihe.
Kimwe mubyo azwiho cyane n’abantu b’i Nyamirambo n’uruhushya yahaye Interahamwe rwo gukoresha ibiro bya polisi y’i Nyamirambo mu kwica Abatutsi urwagashinyaguro no gufata abagore ku ngufu.
Nyuma yo gutsindwa bagahungira muri Zaire ya Mobutu, yabaye umuyobozi w’Abacengezi bari muri Kivu y’Amajyepfo afite ibirindiro ahitwa Pinza na Bukavu aho yavuye ajya kuyobora abarwanyi ba Ex FAR bari Tingitingi.
Amakuru agaragaza ko Ntiwirigabo na Renzaho Tharcisse bagiye muri Sudan mu 1997, Ariko bagakomeza gukorana n’umutwe wa ALIR ndetse banagize uruhare mu kuwushinga. Gusa ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga mu butumwa bw’amahoro muri Sudani yatinye ko zishobora kumenya amakuru ye akaba yatabwa muri yombi niko guhita ahava shishi itabona ahita yerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yo kujarajara mu bihugu nka RDc, Congo Brazzaville na Cameroon.
Aba bagabo bombi nibo batanze inama zo guhindura izina rya ALIR bakarisimbuza FDLR ubwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zawushyiraga ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ,maze Gen Maj Aloy Ntiwiragira agahita ayibera perezida nyuma gato mu mwaka wa 2001 aza gusimburwa na Murwanashyaka .
Mu mwaka wa 2007, umuryango wa Africa Rights watangaje ko Ntiwiragabo wari umuntu ukomeye muri FDLR icyo gihe yaba yaratangiye gukorana n’umutwe wa RUD-Urunana witandukanyije na FDLR yayoborwaga na Gen Sylvestre Mudacumura , abifashijwemo na Maj Faustin Ntirikina nawe wahoze muri Ex FAR.
Ngiyo inkomoko y’ikinyoma cya Gen Major Aloys Ntiwiragabo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal.
Hategekimana Claude