Impanuka ikomeye yabonetse mu gihugu cy’Ubuhinde kuri uyu wa 24 Kanama ubwo ikiraro kinini cyari kiri kubakwa ngo kijye kinyuraho za Gariyamoshi cyaje kurindimuka kigahitana abantu 26 abandi benshi cyane bagakomereka bikomeye.
Ni inkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Buhinde ku wa 24 Kanama 2023, aho bivugwa ko imirimo yo kubaka icyo kiraro yari itararangira, nyuma kigacika kikica abantu 26, aho bikekwa ko abenshi mu baguye muri iyo mpanuka bari abakozi bakoraga mu mirimo y’ubwubatsi kuri icyo kiraro.
Abakozi benshi ba Kopanyi yubakaga iki kiraro ngo bahasize ubuzima. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Sky News dukesha iyi nkuru bavuze ko icyo kiraro cyari kigenewe za Gariyamoshi, kikaba cyari kirimo kubakwa mu Mujyi wa Sairang- Mizoram.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise bagera ahabereye iyo mpanuka, kuko byakekwaga ko hari n’abantu baba baheze munsi y’ibice by’icyo kiraro cyasenyutse.
Amashusho yafashwe aho icyo kiraro cyacikiye agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza icyo kiraro gicikamo kabiri bikurikirwa n’ivumbi ryinshi ritumuka.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, wari uri mu nama y’Umuryango wa ibihugu byishyize hamwe bigamije kuzamurana mu bukungu ‘BRICS’ , yabereye muri Afurika y’Epfo, yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.
Niyibigira Schadarack