Igihugu cya Niger kiyobowe na General Tchiani Abdourahamane, uheruka guhirika ubutegetsi bwa Mahomed Bazoum cyafunze ikirere cyayo, nyuma yo kwikanga ko abanyaburayi bari bu bagabeho ibitero.
Itsinda ry’abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi bwa Niger, ryashyize hanze itangazo kuri iki Cyumweru, rivuga ko hari ingabo z’igihugu gikomeye zateguraga kugaba ibitero kuri Niger.
Icyo gihugu nticyatangajwe, icyo aricyo nubwo muri Niger hasanzwe ingabo zigera ku 1500 z’u Bufaransa ndetse n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1100, ibyo bihugu bikaba ibya mbere byamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wahiritswe tariki 26/07/2023.
Iryo tangazo ry’iryo tsinda rije ku munsi wa nyuma bahawe ngo babe basubije ubutegetsi Bazoum, aho umuryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afrika (CEDEAO) watangaje ko nibidakorwa ushobora kwitabaza ingufu za gisirikare.
Ntabwo uwo muryango uratangaza ikiza gukurikiraho nyuma y’uko umunsi ntarengwa wari watanze, warangiye ejo.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Niger n’ibihugu by’amahanga by’umwihariko ibigize CEDEAO, umuryango wa Afrika yunze Ubumwe, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibyo bihugu birasaba ko Perezida Bazoum asubizwa ku butegetsi, abasirikare bo bakavuga ko batabikozwa kuko yakuweho kuko yari yananiwe.
Harandi makuru avuga ko izi ngabo zahiritse ubutegetsi muri Niger ko bamaze kumvikana na leta y’u Burusiya ko izabatabara mu gihe ibi bihugu byaramuka bibagabyeho intambara.