Nyuma y’uko hatangajwe inkuru y’Urupfu rw’Umunyamakuru Ntwali John Williams wishwe n’impanuka , bamwe mu bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagaragaje ko bababajwe n’uru rupfu ndetse umwe muri bo ashira amanga abyegeka kuri Leta , asaba Polisi guha abanyarwanda ibisobanuro ku mpanuka yamuhitanye.
Umuyobozi w’Ishyaka , PS Imberakuri ritaremerwa n’amategeko mu mu Rwanda ,Me Ntaganda Bernard, abinyujije ku rukuta rwe rwa Face Book, yavuze ko ishyaka rye ryamenye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ntwali John Williams wari umunyamakuru wandikaga akanavuga inkuru zidashimisha ubutegetsi bwa Leta ya Kigali butifuza namba kumva ijwi ry’ababunenga avuga ko yapfuye mu buryo budasobanutse.
Ati’’Abambari b’iyi Leta nibo bahoraga bamutega iminsi ndetse banamucira urwo gupfa’’
Uwahuza uru rupfu n’ibyifuzo by’abo bambari ba Leta ya Kigali ntiyaba agiye kure y’ukuri cyane ko nyakwigendera yapfuye mu buryo budasobanutse’’.
Me Ntaganda uvuga ko atavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho mu Rwanda yavuze ko Ishyaka PS Imberakuri risaba Polisi y’u Rwanda gusobanurira Abanyarwanda ndetse n’Amahanga uburyo uyu munyamakuru yapfuyemo aho kuvuga gusa ko yazize impanuka ya moto. Ati’’Rirasanga kandi hagomba kuba imperereza mpuzamahanga’’.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukijije ritavuga rumwe n’ubutegetsi ,Depute Frank Habineza nawe ku rukuta rwe rwa Face Book yavuze ko yababajwe no kwakira inkuru mbi y’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams, wazize impanuka.
Ati’’Twihanganishije Umuryango we. Imana imwakire mubeza bayo’’.
Umuyobozi w’Ishyaka ritavugwa rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko ritaremerwa n’amategeko, DALFA-Umurinzi, Ingabire Victoire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuba Ntwali John Williams apfuye , mu Rwanda nta munyamakuru uhasigaye.
Ati’’ Urupfu rwa Ntwali rwaje nk’inkuba ikubise ,bikomeje gutya u Rwanda rurajya ahantu habi ‘’.
Aba banyapolitiki kandi bagaragaye mu muhango wo gushyingura uyu munyamakuru wabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023.
Uyu muhango wabaye kuri, wabimburiwe n’isengesho ryo kumusabira bwa nyuma ryabereye mu rusengero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams aho umuvandimwe we Masabo Emmanuel yavuze ko yakiriye amakuru y’uko yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto.
Ni amakuru yashimangiwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, wavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa wa 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro.
SSP Irere yavuze ko imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali ahita yitaba Imana, uwari umutwaye arakomereka.
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo icyandikiraga kuri murandasi kitwa Ireme.net yari yarashinze ndetse n’ikinyamakuru Igihe, akaba yaratabarutse amaze iminsi akorera umuyoboro wo kuri YouTube uzwi nka PAX TV yari yaranashinze.