Isasu rikomeje kuvuza ubuhuha mu mujyiwa Goma ahari imirwano ihanganishije Wazalendo n’abacancuro ba Wganer,FDLR bafatanyije na FARDC.
Intandaro y’imirwano n’ibikorwa byari byateguwe n’imitwe ibarizwa muri Wazalendo ariyo: CMC/Nyatura,Nyatura APCLS,ACDH/Abazungu n’indimitwe myinshi.
iyi mitwe ikaba yari yateguye imyigaragambyo yo kwirukana ingabo za MONUSCO na EAC ,zikava mu mujyiwa Goma, ndetse ibirindiro by’izingabo zikaba zibasiwe n’ibyobitero kuva sakumi za mu gitondo.
Umunyamakuru wacu uri I Goma yadutangarije ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru abaturage 41 n’umupolisi umwe bari bamazekugwa muri iyo mirwano mu gihe kuruhande rwa Wazalendo haguye abantu 20.
Imwe mu mirambo y’abaguye mu mujyi wa Goma
Nk’uko bigaragazwa mu ma video yafashwe muri ako kavuyo n’umunyamakuru wacu uri I Goma byerekana ko abaturage benshi barashwe n’abacanshuro b’abarusiya bafatanyije na FDLR , abo baturage barashwe bari baje gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za Wazalendo mu gikorwa bise Ville Morte.
Kugeza ubu ikibuga cy’indege cya Goma kirinzwe bikomeye n’umutwe w’abasilikare ba Leta ya Congo, FARDC babarizwa mu mutwew’abaparakomando mu gihe abarwanyi b’abacanshuro b’abarusiya aribo barinze umujyi wa Sake,kugeza ubu ikirere cya Goma kikaba cyafunzwe ubugenzuzi buri gukorwan’utudege duto twa Drone.
Umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi bwa ANR utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu mujyi wa Goma byategurirwaga mu rusengero rwitwa Wazalendo Churh ruyobowe na Ephrem Bisimwa,ubwo hari mu masaha y’igitondo sakumi ni’imwe z’urusenge ro rukaba rwagabwe ho igitero n’ingabo za leta abantu batandatu bahita bicwa.
Abasesenguzi mu byapolitiki bavuga ko umushinga wa Wazalendo washinzwe na President Tshisekedi inkono yaka yashyizwe kubaturage b’abanye congo guha intwaro abaturage bikaba binyuranije ’amategeko.
Mwizerwa Ally