Imirwwano ihanganishije imitwe y’Abanyamulenge ya Gumino ifatanyije na Twirwaneho ihanganye n’undi mutwe uzwi nka Biroze Bishambuke ugizwe n’Abanyekongo biyita ba Kavukire barimo,a Banyindu, , Bavira, Babembe, Bafuliru n’andi moko adacana uwaka n’Abanyamulenge, yatumye abaturage benshi bahunga bata ingo zabo.
Mu Gitondo cyo kuwa 2 Ukuboza 2022 ,nibwo imirwano ihanganishije imitwe y’Abanyamulenge na Biroze Bishambuke yatangiye muri Localite ya Bikarakara muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri kivu y’Aajyepfo ,yemeza ko icyatangije iyo Mirwano ari ukurwanira ibinombe by’amabuye y’agaciro, biherereye mu gace ka Mutambala Teritwari ya Fizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byatumye benshi mu baturage batuye muri ako gace, bata ingo zabo bahunga imirwano ihanganishije impande zombi.
Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace, yanenze iyo mirwano ivuga ko guhangana kwa hato na hato hagati y’Abanyamulenge n’andi moko muri Kivu y’Amajyepho, bikomeje guteza ikibazo cy’umutekano muke uhoraho by’umwihariko mu misozi miremire ya Fizi,Uvira na Mwega.
Twibutse ko hagati y’amatariki ya 17 na 18 Kanama 2022 nabwo habaye imirwano nk’iyi yasize abantu bagera kuri batanu bahasiza ubuzima abandi icyenda barakomera.
Kugeza ubu ariko ntiharamenyekana imibare y’abamaze kugwa muri iyo mirwano kuva yatangira ku munsi wejo.
Imitwe ya Gumino na Twirwaneho n’imitwe igizwe n’urubyiruko rw’Abanyamulenge ,yashinzwe igamije kurengera Abanyamulenge bari bamaze igihe bahohoterwa n’andi moko y’Abanyekongo nk’Abafurero, ababembe n’abandi, babashinja ko a Abenegihugu b’ Abanyekongo ,ahubwo ko ari Abanyamaha baturutse mu Rwanda.
Hakaba hashize igihe iyi mitwe ya Gumino na Twirwaneho y’Abanyamulenge ihanganye n’indi mitwe ya Mai Mai y’Abafuliru, Ababembe n’Anadi moko adacana uwaka n’Abanyamulenge.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com