Imirwano irakomeje gahati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda .
Iyi mirwano yatangiye ejo ku mugoroba guhera saa cyenda n’iminota makumyabiri n’itanu(15h25) , yakomeje kare kare mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukwakira kugeza ubu impande zombi zikaba zikomeje guhangana.
Amakuru dukesha Imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru ,avuga ko mu gace ka Rangira, Gurupoma ya Jomba na Shwema muri Gurupoma ya Bweza ho muri Teritwari ya Rutshuru mu gace gaherereyemo Ikirunga cya Sabyinyo, niho hari kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 ihanganye na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura .
Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yemeje ko guhera mu ijoro ryo kuwa 20 Ukwakira 2022, M23 yarimo isubiza inyuma igitero yagabweho ndetse ko no kuri uyu munsi imirwano igikomeje .
Yakomeje avuga ko n’ubwo FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura , itapfa kubakura mu duce yigaruriye bitewe n’uko M23 yiteguye bihagije mbere y’uko igabwaho igitero.
Yagize ati:” Kuva ejo imirwano yatangira ,ntirahagarara kuko igikomeje kugeza aya masaha. Gusa turimo kugenda tubasubiza inyuma. Ntago igitero cya FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura cyagira icyo gihindura kuko twari tumaze iminsi tubiteguye neza cyane.”
Andi makuru akomeza avuga ko kuva imirwano yatangira ejo kuwa 20 Ukwakira 2022, Abaturage batuye mu nkengero z’agace ka Rangira kari kuberamo imirwano ikomeye, bari guhunga bajya kure y’ahari kubera imirwano.
Kugeza ubu,yaba uruhande rwa M23 cyangwa urwa FARDC, ntawe uratangaza abamaze kugwa muri iyo mirwano .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com