Muri Pariki ya Virunga igice giherereye muri Gurupoma ya Rusayu muri Teritwari ya Nyiragongo, haravugwa imirwano ikomeye hagati y’Umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritaritari ya Nyiragongo yanemejwe n’ibinyamakuru byo muri DRC, avuga ko guhera ku mugoroba wejo tariki ya 11 Ukwakira 2022, aribwo imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC muri ako gace yatangiye .
Ibinyamakuru bibogamiye k’Ubutegetsi bwa DRC, bivuga ko umutwe wa M23 ariwo watangije iyi mirwano, ubwo abarwanyi bawo barimo bashaka kwambuka Pariki ya Virunga berekeza mu gace ka Sake kegeranye n’Umujyi wa Goma.
Aya makuru, yanemejwe na Lt Col Njike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo sokola 2, wavuze ko mu gihe hari gahunda yo guharika imirwano, umutwe wa M23 ukomeje imirwano ndetse ko wagabye ibitero ku birindiro bya FARDC biherereye muri Pariki ya Virunga.
Yagize ati:” Mu gihe hari hagunda yo guhagarika imirwano, ku mugoroba wo kuwa 11 Ukuboza 2022,Inyeshyamba za M23 zagabye ibitero ku birindiro bya FARDC biri muri Pariki ya Virunga zigamije gusesera kugirango zerekeze mu gace ka Sake .kugeza ubu imirwano irakomneje.”
K’urundi ruhande ,umutwe wa M23 nawo uvuga ko utigeze wanga guhagarika imirwano, ahubwo ko ubushotoranyi bwa FARDC ifatanyije na FADLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai aribwo buri gutuma imirwano idahagarara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com