Col Gasiga Umuyobozi wa FPP Abajyarugamba yakomerekeye mu mirwano,ibirindiro bye biratwikwa.
Iminsi 2 irashize muri Lokarite za Katwiguru ya I na Busesa,ho muri Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rucuru,Kivu y’amajyaruguru,muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,imirwano yadutse ihanganishije inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FPP wahoze witwa Mai mai Soki,ukaba wariyomoye kuri FDLR.
Intandaro y’iyi mirwano yatangiye ubwo izi nyeshyamba zari zimaze iminsi zishimuta abantu ahitwa Nyamirima zikaka ibiguzi mbere y’uko zibarekura hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo byari bimaze iminsi muri ako gace.
Ingabo za FARDC zarateye izi nyeshyamba kuwa 01 Mutarama 2020,zigota ibirindiro by’Umuyobozi wungirije wa FPP Col.Gasiga Gilbert,mu mirwano yatangiye mu rukerera rwo k’ubunani,biza kurangira izi nyeshyamba zirukanwe mu birindiro,ababyiboneye n’amaso bavuga ko imirambo y’inyeshyamba z’uyu mutwe yagaragaraga mu gace ka Busesa, ni imirambo bivugwako yageraga ku barwanyi 20.Bnaivugwa ko Col.gasiga yakomerekeye muri iyo mirwano,abo barwanyi bakaba bahunze berekeza mu Kinyatsi.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri Goma yagiranye n’Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri ako gace yavuze ko nanubu imirwano igikomeje ndetse ko hari n’abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe mpiri.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba ukuriwe na Col.Dan Simplice washinzwe ahagana muri 2003,na Majoro Sangano Musuhuke,wigumuye kuri FDLR afite ipeti rya Serija nyuma uyu Sangano yaje kwicwa n’ingabo za M23,uyu mutwe waje guhindura izina wiyita FPP(force pour la protection du peuple)nyuma y’ubufatanye bw’ishyaka ISANGANO ARRDC rya Jean Marie Vianney Minani,bigakora umutwe umwe rukumbi ,aho Jean Marie Vianney Minani yagizwe Perezida ku rwego rwa politiki,naho Col.Dan Simplice agirwa Umukuru w’igisilikare naho Cpt Mayanga agirwa Umuvugizi w’ingabo.
Uyu mutwe ahanini 60% ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu naho abasigaye akaba ari abanyarwanda,FPP ishinjwa ubusahuzi,gufata ku ngufu abagore,ubwicanyi ndetse no gukoresha abaturage imirimo y’agahato.
Mwizerwa Ally