Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’imitwe y’inyeshyamba ikorana n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yakomereje mu gace ka Muhongozi, muri Gurupoma ya Bashali, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yatangiye ku munsi w’ejo kuwa 1 Ukwakira 2023, ihereye mu gace Nturo muri Teritwari ya Masisi, ikaba uyu munsi yakomereje mu gace ka Muhongozi nk’uko isoko yacu iri I Goma yabidutangarije
Nubwo bimeze gutyo ariko FARDC na M23 bikomeje kwitana ba Mwana , aho Ingabo za FARDC zo muri Kivu y’Amajyaruguru, zabigaragaje mu itangazo bashize hanze kuri uyu 1 Ukwakira 2023, bashinjaga M23 kuba ariyo nyiribayazana y’i mirwano yabaye ku Munsi w’ejo hashize, bityo ngo baba basheshe amasezerano yo guhagarika imirwano, n’itangazo ryariho umukono w’umuvugizi wa FARDC Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume. M23 nayo iza kunyomoza aya makuru aho nayo yashinje izi Ngabo za Congo ko arizo zagabye ibitero mu bice bagenzura.
Gusa Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Congo Christophe Lutundula, yaherukaga gutangaza ko bahaye M23 amasaha 24 yo kuba barambitse intwaro hasi bitaba ibyo, Congo igakoresha imbaraga za Gisirikare mu kuzibambura.
Muri iyi mirwano yabaye uyu munsi, byemejwe ko byarangiye M23 ihise yigarurira aka gace ka Muhogozi.
Uwineza Adeline