Umutwe wa M23 ubu wamaze kugera muri Kitshanga nyuma y’icyumweru kimwe gusa , abarwanyi bawo bavuye muri aka gace kagahita kagwa mu maboko ya FARDC na Wazalendo.
M23 yongeye kugera muri Kitshanga nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye ku isaha ya saa saba z’ijoro(1hoo) , ubwo FARDC na Wazalendo bagabaga igitero gikomeye ku birindiro by’uyu mutwe biherereye mu gace ka Bwiza.
Ibi bitero ariko , ntibyahiriye FARDC na Wazalendo kuko M23 yabakumiriye ndetse ikabasha kubashushubikana ubu ikaba ibagejeje mu gace ka Kitshanga.
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni ya Rwandatribune.com ihererere muri Kitshanga, avuga ko M23 yamaze gufata ahari defense ya FARDC na Wazalendo yarindaga umujyi wa Kitshanga ndetse mukanya kari buze, ngo Intare za Sarambwe zikaba zishobora gusesekare mu mujyi rwagati wa Kitshanga ahazwi nko kuri Rond point, ngo kuko ziri kurwanira ku muvuduko wo hejuru .
Kugeza ubwo twabagezagaho iyi nkuru, n’uko imirwano ikomeye iri kubera muri Kitshanga ndetse M23 ikaba yamaze gufata igice kinini kigize akaga gace mu gihe FARDC na Wazalendo bari gukizwa n’amaguru berekeza Mweso n’ahandi.
Kugeza ubwo twabagezagaho iyi nkuru, nti turabasha kumenya abaguye muri iyi mirwno ku mpande zombi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com