Ihuriro ry’abaharanira impinduka (coalition des patriote pour les changement) Muri Centrafique basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umujenerali uherutse kwicwa, kuburyo budasobanutse, ndetse hagakorwa iperereza ryigenga ku waba yihishe inyuma y’urupfu rw’uwo mu Jenerali Mahamat Tom wari uzwi nka Bin Laden.
Uyu mujenerali yishwe kuwa 10 Nyakanga 2023, yicirwa mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja muri iki gihugu n’ubundi.
Umuhuzabikorwa wungirije wa CPC, Nouredine Adam, mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye yanditse ko abasirikare ba CPC bose bari mu cyunamo gikomeye kandi ko n’isi yose yakabaye iri mu gahinda ,kandi ko basaba ko hakorwa iperereza ryigenga k’uwaba yihishe inyuma y’urupfu rwa Jenerali Mahamat Tom wari uzwi nka Bin Laden
CPC kandi yamaganiye kure itangazo ry’ingabo z’umuryango w’Abibumbye MINUSCA, rivuga k’urupfu rw’uyu mu Jenerali wo mu nyeshyamba zivuga ko ziharanira Amahoro n’Ubutabera muri Centafrique.
Iri huriro CPC ryatangaje ko uyu mu Jenerali Mahamat Tom yari yagiye mu mirima ye y’urutoki, aho yari yasuwe Depite Abdel Karim Nabya yari yamusuye mu bikorwa bye yiyita inshuti ye nyamara ariwe wamugambaniye ku ngabo za MINUSCA.
Iri huriro rikaba risaba ko imiryango mpuzamahanga ya gerageza gukora iperereza ryigenga kuri uru rupfu rwa Jenerali Mahamat Tom
Uwineza Adeline
Irihe perereza rindi rikenewe kandi muvuga ko yivuganywe n’ingabo z’u Rwanda?