Kuri uyu mugoroba nk’uko byari byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ko mu masa cyenda baraza kuba bashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abarangije amashuri abanza n’abasoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye, babisohoye, aho igipimo cy’imitsindire mu mashuri abanza yazamutse, mu gihe mu cyiciro rusange yamanutse.
Nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe ibizamini, rubitangaza, ibyavuye mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2021-2022, byatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.
Abarangije amashuri abanza, hakoze abanyeshuri 227 472 barimo abakobwa 125 169 n’abahungu 102 303. Muri aba bose, abatsinze ni 206 286 bangana na 90,69% mu gihe abatsinzwe ari 21 186 bangana na 9,31%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82,8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.”
Naho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko hari hiyandikishije abanyeshuri 127 589, hagakora 126 735, hakaba haratsinze 108 566 bangana na 85,66% mu gihe abatsinzwe ari 18 469 bangana na 14,34%.
Ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza, ho byasubiye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86,3% mu gihe uyu mwaka ari 85,66%.”
Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko mu barangije amashuri abanza, abaziga mu bigo bibacumbikira ari 26 922 naho abazajya biga bataha bakaba ari 179 364.
Naho abagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mashuri y’ubumenyi rusange bazajya biga bacumbikira bakaba ari 35 381 mu gihe abaziga mu mashuri biga bataha ari 15 737 bose hamwe bakaba ari 51 118 bangana 47,1%.
Naho abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abaziga bacumbikiwe ni 44 836 mu gihe abaziga bataha ari 5 251 bose hamwe bakaba ari 49 687 bangana na 45,8%. Naho abagiye mu mashuri nderabarezi ni 3 099 bose bakaziga mu mashuri abacumbikira bangana na 2,9%.
Abagiye kwiga ibijyanye no gufasha abaforomo (Associate Nursing) bakaba ari 210 bangana na 0,2% bose bakazaba mu bigo bigamo bacumbikiwe.
Uyu mwaka kandi abiga ibijyanye n’ibaruramutungo bajyaga babarirwa mu myuga n’ubumenyingiro, baratandukanyijwe, bakaba ari 4 852 bangana na 4,1% na bo bakaziga mu mashuri abacumbikira bose.
Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko ubu amanota yamaze kugera ku mbuga agomba gushyirwaho ku buryo abashaka kuyareba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga burimo urubuga rwa NESA bakandikamo imyirondoro ubundi bakabasha kuyabona.
Umuntu wese ushaka kureba amanita yakwifashisha telefoni igendanwa, aho yinjira ahandikirwa ubutumwa, akandikamo numero y’umunyeshuri ubiundi akohereza kuri 8888
Umuhoza Yves